Perezida Ndayishimiye asaba guhagurukira ikibazo cy’abagabo batakigira ubushake bwo gutera akabariro
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko afite impungenge zikomeye ku kibazo cyugarije bamwe mu bagabo bo mu Mujyi wa Bujumbura, gishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zikaze bikabambura ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ibi yabitangaje mu muhango wo gushyira mu nshingano Guverineri mushya w’intara ya Bujumbura, Gen. Maj. Aloys Ndayikengurukiye, wabereye kuri Stade Intwari.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kuba icyorezo, ndetse riri mu byorezo byangiza imibereho n’imibanire y’abaturage.
Yongeyeho ko hari ingo zisenyuka kubera ko abagore batakibona ubushake n’imbaraga z’abagabo babo, bikabatera gushaka ubundi bufasha mu buryo bw’imibonano.
Umukuru w’Igihugu yasabye Guverineri Ndayikengurukiye gushyira imbaraga mu guhashya ibikorwa byose byangiza imyitwarire y’abatuye mu mujyi, yaba ari ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano, cyangwa ubusambanyi butera umutekano muke mu muryango.
