Perezida Kagame yahawe igihembo na OMS kubera uruhare rwe mu guhangana n’ibyorezo
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, igihembo cyihariye nk’ishimwe ry’ubuyobozi yagaragaje mu gushyiraho no guteza imbere ingamba zo gukumira, kwitegura no guhangana n’ibyorezo n’ibihe bidasanzwe by’ubuzima.
Igihembo cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, cyakiriwe ku wa Gatatu i Geneva mu Busuwisi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Urujeni Bakuramutsa, wari uhagarariye Perezida Kagame.
Perezida Kagame yashimiwe ubwo hasozwaga igikorwa cyo gutangiza Amasezerano Mpuzamahanga yo kurwanya ibyorezo (Pandemic Agreement) yemejwe mu Gicurasi 2025, amasezerano ya mbere yo mu rwego mpuzamahanga agenga uburyo bwo guhangana n’ibyorezo mu mateka y’Isi.
Aya masezerano ni umusaruro w’ibiganiro byamaze imyaka itatu hagati ya za guverinoma, nyuma y’ingaruka zikomeye za COVID-19, aho intego yari ugufasha Isi yose kugira ubushobozi bungana mu guhangana n’ibyorezo by’ahazaza.
Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros, yavuze ko aya masezerano ari intsinzi ikomeye ku buvuzi rusange, siyansi ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga. Ati:
“Uyu munsi Isi iratekanye, ndashimira ubuyobozi, imikoranire n’ukwiyemeza kw’ibihugu byabigizemo uruhare. Ni intsinzi ikomeye.”
OMS yibukije kandi ko mu Kuboza 2024, u Rwanda rwatangaje ko rutsinze burundu icyorezo cya Marburg, nyuma y’umurimo ukomeye w’inzego z’ubuzima ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga mu guhashya icyo cyorezo. Byanashimangiwe no gukurikirana ibirombe byagaragayemo uducurama twacyanduje abantu, kugira ngo hatazongera kubaho ikwirakwira ry’iyo ndwara.
Perezida Kagame ni nawe uyobora Ishami ry’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) rishinzwe gushakira Afurika inkunga n’imbaraga zo kubaka urwego rw’ubuzima rufite ubushobozi bwihagije, binyuze mu kwimakaza kwishakamo ibisubizo.
Ibi byose nibyo byatumye OMS imuha ishimwe nk’Umuyobozi wagaragaje icyerekezo n’umuhate mu guharanira ko Isi yose, by’umwihariko Afurika, iba ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo ku buryo bwihuse kandi butajegajega.

