Amakuru

Nyungwe: Hafunguwe ibikorwa bishya by’ubukerarugendo birimo Zipline ndende muri Afurika


Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yongeye kwiyongera ku rutonde rw’ahantu nyaburanga hihariye ku rwego rwa Afurika, nyuma y’uko hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa bishya bitatu birimo “Nyungwe Canopy Zipline” — izwi nk’iyambere ndende ku mugabane, “Gisakura Rope Course” ifasha abashyitsi kwidagadura no guhatana mu kugenda ku migozi, ndetse n’icumbi rigezweho riri hagati mu ishyamba ry’inzitane, Munazi Eco Lodge.

Ibi bikorwa bishya byashyizweho ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abashinzwe gucunga Pariki ya Nyungwe, mu rwego rwo kongerera agaciro ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije. Abayobozi ba African Parks, bacunga iyi Pariki ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, batangaje ko ari intambwe nshya izafasha gusangiza abaturarwanda n’abanyamahanga ubunararibonye budasanzwe bwo kugendera hejuru y’ishyamba ryuzuye urusobe rw’ibinyabuzima, no kuryizamo mu buryo butekanye.

Irene Murerwa, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko ibi bikorwa bitanga ishusho nshya y’uburyo Nyungwe ishobora gukomeza kuba indashyikirwa mu bukerarugendo burambye. Ati: “Ibi ni ibindi byongeye ku cyerekezo cyacu cyo guteza imbere ubukerarugendo bunoze, bukora ku mutima w’abasura kandi bugaha amahirwe abaturage baturiye Pariki.”

Protais Niyigaba, uyobora Nyungwe Management Company, yongeyeho ko ibyo bishya bizafasha abantu kumenya neza ubudasa bw’iyi Pariki. “Uhereye ku byishimo bya Zipline, imikino yo kugenda ku migozi, kugeza ku buruhukiro bwiza hagati mu ishyamba, dufite icyizere ko buri wese uzahasura azahakura urwibutso rudashira,” yagize ati.

Zipline ndende muri Afurika: 1.935m hejuru y’ishyamba

Zipline nshya yo muri Nyungwe itangirira ku kigo cy’abashyitsi cya Uwinka. Ifite uburebure bwa metero 1.935, ikaba ari yo muremure kurusha izindi zose muri Afurika. Igenwa mu byiciro bitatu, buri kimwe cyitiriwe ubwoko bw’ibisabantu busanzwe buboneka muri Nyungwe, kandi igafasha umuntu kunyura hejuru y’imisozi no kubona ishusho y’ishyamba mu buryo butagereranywa.

Gisakura Rope Course: Ikizamini cy’imbaraga n’ubushobozi

Iyi mikino yo kugenda ku migozi iherereye i Gisakura, hafi y’umuryango w’uburengerazuba bwa Pariki. Ifite uburebure bwa metero 280, ikubiyemo imbogamizi 21 zitandukanye, harimo na zipline nto eshanu. Ni uburyo bushimishije butuma abashyitsi bagerageza ubuhanga n’imbaraga, haba mu matsinda cyangwa ku giti cyabo, bakanyura mu kuzamuka, kugendera ku migozi, n’ibindi bigerageza umubiri n’ubwenge icyarimwe.

Munazi Eco Lodge: Kurara hagati mu ishyamba mu mutuzo wuzuye

Munazi Eco Lodge ni icumbi rifite ibyumba 20, ryubatswe mu buryo buhuje uburanga n’ibidukikije, rifasha abaryizamo kuruhuka neza mu mutuzo w’ishyamba. Iherereye hafi ya Pindura, ku muhanda Kigali–Rusizi, igizwe n’inyubako icyenda zubatswe hifashishijwe ibikoresho bikomoka mu ishyamba, mu buryo burengera ibidukikije.

Abashyitsi baharara bashobora kumva urusaku rw’inyamaswa nka za chimpanze, inkende, ndetse mu minsi ikirere gisukuye bakareba n’ikiyaga cya Kivu. Umitako w’imbere wubakiye ku muco gakondo w’abaturage baturiye Pariki, bigatuma icumbi rifite umwihariko wo guhuza ubukerarugendo n’umuco.

Nyungwe: Ubutunzi bw’urusobe rw’ibinyabuzima

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifite ubuso bwa kilometerokare 1.019, ikaba iri mu mashyamba y’inzitane akomeye muri Afurika. Ni isoko y’amazi yinjiza mu nzuzi zikomeye nka Nil na Congo, ikagira amoko y’ibiti n’ibyatsi 1.100, inyoni 345, n’inyamabere zizwi 85.

Nyungwe ni ahantu hatanga amahirwe ku bashaka ubukerarugendo burambye, gusubira mu buzima busanzwe bw’ishyamba, no kuryoherwa n’ubwiza kamere nyaburanga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *