Nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri CEEAC, RDC irashinja aho kugira ngo isuzume uruhare rwayo mu bibazo by’akarere
Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko rwikuye mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika yo Hagati (CEEAC), Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasohoye itangazo ririmo amagambo akomeye, rishinja u Rwanda guhungabanya ituze n’umutekano w’akarere. Ibi byagaragaje ko RDC ikomeje gushyira imbere ubushyamirane aho gushyira imbere amahoro n’ubwumvikane.
Itangazo rya RDC ryasohowe binyuze mu bushikiranganji bwayo bw’imigenderanire n’amahanga, ryibanze ku gushinja u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana w’imvururu mu Burasirazuba bwa Congo. Ntiryigeze rishyira imbere ibimenyetso bifatika, ahubwo ryakomeje kwifashisha amagambo ya politiki agamije gusebanya no gukuraho inshingano za leta ya Kinshasa ubwayo.
RDC yavuzemo ko u Rwanda “ruhonyanga ingingo ya 34 y’amasezerano ya CEEAC”, ariko ntiyigeze isobanura uburyo ari yo yakomeje kwica amategeko mpuzamahanga ishyigikira imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo, ndetse inazana abacanshuro mu gihugu cyayo, byose bikorwa mu kwica amahame y’ubusugire bw’ibihugu.
Iri tangazo rya RDC ryakurikiye icyemezo cy’u Rwanda cyo kwikura muri CEEAC, nyuma yo kubona ko uwo muryango utakiri urubuga rwo gukemuriramo ibibazo mu mucyo, ahubwo usigaye ukoreshwa na RDC mu nyungu za politiki yayo yo guhungabanya abaturanyi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko RDC atari yo ikwiye kwigira umwere. Yagize ati:
“Congo ni yo ishyigikira umutwe wa FDLR wakoze jenoside, ni yo izana abacanshuro, ni na yo yateye u Rwanda inshuro nyinshi. Iyo igihugu cyakoze ibyo byose gihitamo gushinja abandi, ni ikibazo gikomeye.”
RDC yagaragaje ko ifite impungenge ku cyemezo cy’u Rwanda, ariko yirengagije ko ari yo ishinzwe ibibazo yijandikamo, aho yagiye inangira amasezerano menshi yo kubana neza n’ibihugu bituranye.
Iki gikorwa cya RDC cyakiriwe nk’igikorwa cyo guhunga ukuri, mu gihe u Rwanda rwo rwahisemo kwitandukanya n’amarangamutima ya politiki no kurinda umutekano wacyo n’uwo mu karere. Kuba u Rwanda rwaravuze ko CEEAC itakiri ihuriro ry’ubwuzuzanye no kubahana, ni igisobanuro gikomeye ku mpamvu rwafashe icyemezo cyo kuva muri uwo muryango.
Mu gihe RDC ikomeje gusohora amagambo akaze, amahanga akomeje kwibaza impamvu Kinshasa idashaka guhangana n’ibibazo byayo by’imbere aho kubihisha ishinja abaturanyi.
U Rwanda rwahisemo amahoro n’umutekano w’akarere. RDC, aho gusuzuma uruhare rwayo mu ndyane ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro, yahisemo inzira yo gushinja no gusebya. Biragaragara ko ari ngombwa ko inzego z’akarere n’iza mpuzamahanga zongera gusuzuma imyumvire ya RDC ku kubahiriza amahame y’amasezerano y’ubufatanye n’ubusugire bw’ibihugu.
