AmakuruUbuzima

Nyanza: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ikirimo kuzana abarwayi barimo n’uwari wakoze indi


Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2025, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Nyanza, habereye impanuka idasanzwe y’imodoka y’Imbangukiragutabara y’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza.

Iyo mbangukiragutabara yari itwaye abarwayi barimo umwana n’umuntu mukuru wari umaze gukora indi mpanuka, ikaba yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi ibajyana kwa muganga.

Dr. Mfitumukiza Jérôme, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza, yemeje ko ubwo imodoka yageraga hafi y’uruganda rw’amata rwa Nyanza ku muhanda wa kaburimbo, yahuriye n’umunyamaguru wari hagati mu muhanda. Umushoferi yagize ngo amukize ariko ntibyakunda, bituma imodoka irenga umuhanda, igonga ipoto y’amatara ikomeza igwa mu kibuga cya Basketball cy’ishuri ryisumbuye rya Nyanza.

Dr. Mfitumukiza yagize ati:

“Nyuma y’iyo mpanuka, ubufasha bwihuse bwahise butangwa. Ku bw’amahirwe, abari mu modoka bose bakomerekeye mu buryo butari bubi cyane. Ubu barimo kuvurirwa mu bitaro byacu kandi bari kwitabwaho.”

Imodoka yangiritse cyane cyane mu gice cy’imbere no ku ruhande rw’iburyo, nk’uko bigaragara mu mafoto yafashwe ahabereye impanuka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *