AmakuruSiporo

Ntwari Fiacre mu mazi abira muri Kaizer Chiefs nyuma yo kwanga gusimbuzwa


Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre, ari mu makuru yavugishije benshi muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko yangeye gusimburwa mu mukino wa Carling Cup ikipe ye ya Kaizer Chiefs yakinnye na Stellenbosch FC ku wa 5 Ukwakira 2025, kuri Cape Town Stadium.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, wigaragaje cyane mu mikino y’Amavubi iheruka na Nigeria na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, yari amaze igihe kinini atagaragara mu kibuga muri Kaizer Chiefs kubera ko abatoza bayobowe na Khalil Ben Youssef bari bakomeje gukoresha Brandon Peterson na Bruce Bvuma.

Umutoza wungirije Kaze Cedric yavuze ko Ntwari yari yahawe amahirwe yo gukina uyu mukino nk’uko byari byateganyijwe mu igenamigambi ry’umwaka, kugira ngo abone uburyo bwo kwiyerekana.

Ntwari yabanje mu izamu, aritwara neza mu minota 120 yose y’umukino, awurangiza nta gitego yinjijwe. Nyuma y’aho hageze gukinwa penaliti, umutoza mukuru yashatse kumusimbuza kugira ngo akinishwe undi munyezamu w’umuhanga mu gukuramo penaliti, ariko Ntwari arabyanga bikomeye, agaragaza ko afite icyizere cyo gukomeza.

Ibyo byateje impaka mu kibuga hagati ye n’abatoza, gusa byarangiye yemerewe kuguma mu izamu. Yahise akuramo penaliti ya mbere, bituma abafana bamushimira, ariko nyuma yaho ikipe ye itsindwa ku manota 5-4, Stellenbosch ihita ikomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Nyuma y’umukino, Kaze Cedric yavuze ko ibyabaye bitari bikwiye kandi bizaganirwaho imbere mu ikipe.
Yagize ati:

“Yagize icyizere cyinshi ku buryo yanga gusimburwa, ariko ibyo ntibivuze ko umutoza adakwiye kubahirizwa. Ni ikibazo cy’imyitwarire tugomba gukemura imbere mu ikipe.”

Ntwari, wakiniraga AS Kigali mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, azasubira mu Rwanda mu minsi mike kugira ngo yifatanye n’Amavubi mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho u Rwanda ruzahura na Bénin ku wa 10 Ukwakira na Afurika y’Epfo ku wa 14 Ukwakira 2025.

Nubwo atangiye kujya mu bibazo by’imyitwarire muri Kaizer Chiefs, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko Ntwari akwiye gucungira kuri aya mahirwe make ahabwa, kuko ubushobozi bwe bwo mu izamu bugaragara ariko agomba no kubigaragariza mu buryo bw’umwuga no kubaha abatoza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *