Ubukungu

Musanze: Abaturage n’abikorera biteze inyungu nyinshi mu muhango wo Kwita Izina 2025


Abaturage bo mu Karere ka Musanze, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa b’ingeri zitandukanye batangaje ko biteze kungukira cyane mu birori bikomeye byo Kwita Izina abana b’ingagi biteganyijwe kuba ku nshuro ya 20, tariki ya 5 Nzeri 2025, mu Kinigi.

Uyu muhango uzitirirwa abana 40 b’ingagi bavutse mu 2024, ukazaba umwanya wo kwerekana aho ubukerarugendo bw’u Rwanda bugeze ndetse n’uko buhindura imibereho y’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.

Abanyabukorikori n’abacuruzi biteguye kwakira isoko rishya

Abanyabukorikori bo mu Murenge wa Kinigi bavuga ko biteguye kumurika ibihangano byabo birimo imitako, imyambaro gakondo n’ibindi byerekana umuco nyarwanda.

Murekatete Alphonsine, umwe muri bo, yagize ati:
“Kwita Izina ni umwanya udasanzwe. Abashyitsi baturutse impande zose z’Isi bazadufasha kubona isoko rishya ry’ibihangano byacu kuko bikunze cyane n’abakerarugendo b’abanyamahanga.”

Abacuruzi bo mu mujyi wa Musanze na bo barimo kwitegura kwakira abashyitsi bazaza mu muhango. Hakizimana Jean Damascène, ufite resitora n’akabari, yagize ati:
“Twamaze gukora igenamigambi ry’ibyo tuzagaburira abashyitsi, twongera isuku aho dukorera kandi n’amaduka ari kwitegura kuko tuzi ko umunsi nk’uyu uzana isoko rinini.”

Amahoteli n’abo mu bukerarugendo bazakaza umurego

Amahoteli akorera muri Musanze avuga ko amaze igihe ashyiraho gahunda nshya mu kwakira abashyitsi. Abenshi bamaze gufata ibyumba hakiri kare, ku buryo ubu ibigera kuri 60% byamaze kwitabirwa n’abashyitsi bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Umwe mu bashinzwe kwakira abashyitsi yagize ati:
“Abakozi bacu bahawe amahugurwa mashya kugira ngo serivisi zacu zirusheho kuba ku rwego mpuzamahanga. Dushaka ko abashyitsi bazagenda bishimira uko Musanze ibakira neza.”

Inyungu zigaragara ku baturage

Ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bumaze gufasha cyane abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, aho 10% by’amafaranga abukomokamo asubizwa abaturage bigakoreshwa mu kubaka amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Bamwe mu baturage babona akazi nk’abarinzi b’ishyamba, abayobora ba mukerarugendo, ndetse abandi bagafashwa mu mishinga iciriritse y’ubuhinzi bugezweho, ubworozi n’ubukorikori.

Umwe mu baturage baturiye Pariki yagize ati:
“Ubu dufite amashuri n’amavuriro tubikesha amafaranga ava mu bukerarugendo bw’ingagi. Turabizi neza ko ari umutungo wacu tugomba gusigasira.”

Umusaruro w’ubukerarugendo bw’ingagi

Kuva mu 2005, uyu muhango umaze kwita amazina abana b’ingagi 397, kandi uzwi ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare rwawo mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Raporo ya RDB yo mu 2024 yerekana ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadolari ya Amerika, bingana n’izamuka rya 4,3% ugereranyije n’umwaka wa 2023, bikaba byaratewe cyane no kwiyongera kwa 27% mu bukerarugendo bushingiye ku ngagi.

Uyu mwaka, biteganyijwe ko abashyitsi barenga ibihumbi 20 bazitabira uyu muhango barimo ba mukerarugendo, abashoramari, abahanzi n’abanyamakuru mpuzamahanga, bigatuma Musanze iba ahantu hihurirwaho n’Isi yose.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimangiye ko ari amahirwe adasanzwe ku baturage:
“Twifuza ko buri wese azakira abashyitsi mu buryo buboneye. Serivisi zinoze ni zo zizafasha Musanze gukomeza kuba indorerwamo y’ubukerarugendo bw’u Rwanda.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *