Mu Rwanda hatangijwe uruganda rukata ibirahure byifashishwa mu bwubatsi
Uruganda rushya rukora ibikorwa byo gutunganya no gukata ibirahure byifashishwa mu bwubatsi, Silverback Glass Processing, rwatashywe ku mugaragaro ku wa 2 Ukwakira 2025 mu cyanya cy’inganda cya Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.
Uru ruganda nirwo rwa mbere mu Rwanda rutunganya ibirahure byifashishwa mu nyubako z’ibiro, muri banki, ndetse n’inyuma y’amazu y’ubucuruzi. Ruzajya rutunganya ibirahure byaturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Bushinwa, Maleziya n’u Buhinde.
Kuva kera, ibirahure nk’ibi byakorwaga mu bindi bihugu kuko nta mashini yabikata yabaga mu Rwanda. Abashoramari n’abubatsi basabwaga kubitumiza hanze cyangwa kubicisha muri Kenya kugira ngo bibone ingano n’uduce bashaka.
Silverback Glass Processing ni ishoramari ry’Abanyasudani rifite intego yo guteza imbere ubufatanye hagati ya Sudani n’u Rwanda, cyane mu rwego rw’inganda n’ishoramari.
Ishoramari ry’Abanyasudani riri kwaguka
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Dafalla Musa, yavuze ko iri shoramari riri mu rwego rwo gushimangira umubano w’ubukungu umaze gufata indi ntera hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati:
“Kugeza ubu, abashoramari b’Abanyasudani bashoye agera kuri miliyoni 20 z’amadolari mu Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuvuzi, ubwubatsi n’inganda. U Rwanda rufite ubukungu buri kuzamuka kandi bufunguye, byongera icyizere cy’abashoramari.”
Ubushobozi n’inyungu ku gihugu
Umuyobozi Mukuru wa Silverback Glass Processing, Mohamed Abuelgasim, yavuze ko uru ruganda rufite imashini zigezweho, zifite ubushobozi bwo gutunganya ibirahure byinshi kandi bifite ubuziranenge mpuzamahanga.
Ati:
“Tuzafasha abashoramari n’abubatsi kubona ibirahure mu gihugu, tutiriwe tubitumiza hanze. Uru ruganda ruzatanga akazi, rufashe igihugu kugabanya amafaranga yasohokaga hanze, ndetse ruteze imbere ubukungu bw’igihugu.”
Alphonse Kwizera, ushinzwe ubusesenguzi bwa Made in Rwanda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yavuze ko uru ruganda ruje nk’igikorwa gikomeye mu guteza imbere urwego rw’ubwubatsi mu gihugu.
Yasobanuye ko uru ruganda rugiye gufasha mu kugabanya amafaranga yoherezwaga hanze yo kugura ibirahure, ahubwo rukinjiriza igihugu amadovize avuye mu bindi bihugu bizajya bibigura mu Rwanda.
Ati:
“Ni uruganda rwa mbere mu Rwanda kandi ruje kuziba icyuho cy’ibikoresho twatumizaga hanze. Bizadufasha gukomeza guteza imbere inganda n’ubukungu bwacu bw’imbere mu gihugu.”
Guhugura abakozi n’iterambere ry’abaturage
Uru ruganda rwatangiye rufite abakozi 23, muri bo 21 ni Abanyarwanda kandi 8 ni abakobwa. Rurateganya kwagura ibikorwa rukagera ku bakozi basaga 50 mu gihe gito.
Bisanukuri Uwamuhoza Clémence, umwe mu bakozi b’uru ruganda, yavuze ko ubwo yatangiraga nta bumenyi yari afite ku mikorere y’imashini, ariko yahuguwe none ubu azi kuzikoresha neza.
Ati:
“Twari tutarabona amahirwe yo gukora ku mashini nk’izi kuko mu Rwanda ntazo twagiraga. Ariko ubu twahuguwe neza, dufite ubumenyi kandi dutangiye no kubona inyungu mu buzima bwacu.”
Intambwe mu Karere
Silverback Glass Processing ni uruganda rwa kabiri muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari rutunganya ibirahure ku rwego nk’uru, aho Kenya ari cyo gihugu cyonyine cyari gisanzwe gifite uruganda nk’uru.
Ibi bituma u Rwanda rwiyongera ku bihugu bifite ubushobozi bwo gukora ibirahure mu buryo bugezweho, bigahesha amahirwe igihugu mu ishoramari n’iterambere ry’ubwubatsi ririmo gutera imbere cyane.
