Imyidagaduro

Mu muziki umugore agomba kwambara impu ebyiri- Cindy Sanyu


Mu isi y’umuziki aho ubuhanga n’isura bihurira ku murongo muto cyane, umuhanzi w’umugore wo muri Uganda, Cindy Sanyu, yagaragaje uko ubuzima bw’abagore muri uru ruganda busaba kwambara “impu ebyiri” kugira ngo barambe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na NTV Uganda, Cindy yavuze amagambo yavugishije benshi, ati: “Mu byo dukora ugomba kuba malayika ndetse ukaba na shitani. Uba ukwiriye kubikora byose. Niba udafite aho uhagaze, abantu bazaguhitiramo aho ujya. Niyo mpamvu nize kugendera ku mahame nk’umugore.”

Aya magambo ye asobanura urugendo rutoroshye rw’umugore mu muziki hagati yo gukomeza kuba intangarugero no kwiyambika ishusho itari iye kugira ngo abashe kuramba mu ruhando rucicikana n’imyumvire y’abagabo.

Abenshi mu bahanzi b’abagore muri Uganda na Afurika yose bakunze kugaragaza uko bafatwa nk’ibikoresho cyangwa uburyo bwo kubyaza amafaranga aho gufatwa nk’abahanzi bafite impano. Cindy asanga ari ikibazo gikomoka ku myumvire ikiri hasi y’uko umugore agaragara mu muziki.

Ati: “Iyo uri umugore ukora umuziki, abantu benshi babanza kureba uko wambaye, uko wigira, aho kugira ngo bumve ubutumwa bwawe. Ni yo mpamvu bamwe basabwa kuba ‘shitani’ kugira ngo bitabweho.”

Cindy Sanyu, umaze imyaka irenga 15 mu muziki, azwi nk’umwe mu bahanzi b’abagore batinyutse kugaragaza imico itajyanye n’imyemerere isanzwe, rimwe na rimwe bikamutera kuvugwa cyane.

Gusa ku rundi ruhande, afite abayemera bamufata nk’intwari yahinduye uko umuziki w’abagore usobanurwa muri Uganda.

Uyu muhanzikazi wigeze kuba mu itsinda rya Blu 3, ubu ari mu myiteguro yo kujya i Burayi mu gitaramo cyo kwizihiza Ubwigenge bwa Uganda, aho azahurira na The Ben mu Buholandi ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Nubwo abamunenga bavuga ko avuga cyane, abamushyigikiye bavuga ko ari umwe mu bategura inzira nshya yo kwigisha abagore kudatinya guharanira uburenganzira bwabo binyuze mu bihangano.

INKURU YA IHIRWE J. Christian


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *