Miss Naomie na Kayumba Darina mu bafite imbwa zizitabira iserukiramuco rya mbere ryahariwe imbwa i Kigali
Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie ndetse na Kayumba Darina wanyuze mu irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda, batangaje ko imbwa zabo zizitabira iserukiramuco rya mbere ryahariwe abakunzi b’imbwa rizabera mu Rwanda, ryiswe Dog Fest Kigali.
Iri serukiramuco riteganyijwe kubera Amashyo Grounds i Kimironko ku wa 14 Nzeri 2025, rikaba rizaba ari ubwa mbere ribereye i Kigali, rikazahuza abakunzi b’imbwa, inzobere mu buzima bw’amatungo, abacuruzi b’ibikoresho byazo, ndetse n’abashaka kumenya byinshi kuri byo.
Ishimwe Naomie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko we n’imbwa ye Kai batazabura muri ibi birori, asaba n’abandi bafana b’imbwa kubyitabira. Na Kayumba Darina we ntiyatanzwe, atangaza ko ari amahirwe akomeye yo gusabana n’abandi bakunzi b’imbwa ndetse no kuzihidagadurira.
Dog Fest Kigali izaba umwanya wo gusabana no kugaragaza impano n’ubuhanga bw’imbwa mu myiyereko y’imyitozo, kwerekana imbwa zifite imyambarire idasanzwe, ndetse hanatangwa inyigisho ku buzima, imyitwarire, n’imyitozo y’imbwa.
Hazaba kandi umuziki, amafunguro n’ibinyobwa, byose bigamije gutuma abakunzi b’imbwa n’inyamaswa muri rusange bagira umunsi wihariye, mu buryo bw’ubusabane n’imyidagaduro.


