Mirongo ine(40) mubibuga byindege byafunzwe muri Amerika

Minisitiri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubwikorezi, Sean Duffy, yatangaje ko indege zigiye kugabanywa ku bibuga mpuzamahanga 40 by’indege bitewe no guhagarara kw’imirimo ya Guverinoma.
Uyu muyobozi yatangaje ko imirimo ya guverinoma ya Amerika nikomeza guhagarara, mu gitondo cyo ku wa 7 Ugushyingo 2025 indege zigwa kuri ibi bibuga zizatangira kugabanywa.
Minisitiri Duffy yasobanuye ko indege zikorera imbere mu gihugu zizabanza kugabanywa ku rugero rwa 4%, ku wa 8 Ugushyingo zigere kuri 5%, ku munsi uzakurikiraho zigere kuri 6%, naho guhera mu cyumweru zikazagabanyuka ku rugero rwa 10%.
Byitezwe ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku ngendo ziri hagati ya 3500 na 4000 z’indege muri Amerika buri munsi.
Guverinoma ya Amerika yahagaritse imirimo by’agateganyo kuva tariki ya 1 Ukwakira 2025, bitewe n’uko Inteko Ishinga Amategeko itemeje ingengo y’imari igomba gukoresha.
Abasenateri b’Aba-Démocrates basabye Guverinoma kubanza kwemera ko igomba gukomeza gahunda yo gufasha abafite amikoro make kwivuza bibahendukiye kandi amafaranga ashorwa mu gisirikare akagabanywa kugira ngo hitabwe ku zindi nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’imibereho y’abaturage.
Umuyobozi w’urwego rwa Amerika rushinzwe indege (FAA), Bryan Bedford, ku wa 5 Ugushyingo yatangaje ko kuva imirimo ya Guverinoma yahagarara, abagenzura indege ziri mu kirere batagihembwa nyamara barakomeje imirimo.
Bryan yagize ati “Ntibisanzwe nk’uko no guhagarara kw’imirimo ya Guverinoma bidasanzwe, nk’uko kuba abagenzuzi bacu bamaze ukwezi badahembwa bidasanzwe.”
Magingo aya hashize iminsi 37 imirimo ya Guverinoma ya Amerika ihagaze kubera kutemezwa kw’ingengo y’imari ndetse iminsi ishobora kwiyongera.
Ni ubwa mbere Guverinoma ya Amerika ihagaritse imirimo mu gihe kirekire nk’iki. Ibi bihe bikurikirwa n’ibyo mu 1995-1996 ubwo Bill Clinton yari ku butegetsi, kuko icyo gihe imirimo yahagaze iminsi 21.

Ibibuga mpuzamahanga 40 ni byo bigiye kugabanyirizwa indege zibigwaho

Minisitiri Duffy yatangaje ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa ku wa 7 Ugushyingo
