AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yahagaritswe mu murwa mukuru Kinshasa mbere yo gukurikiranwa n’ubutabera


Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yahagaritswe gusohoka mu murwa mukuru Kinshasa, mu gihe yitegura gutangira gukurikiranwa mu nkiko ku byaha akekwaho byo kunyereza umutungo wa Leta.

Ibi byemejwe n’itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru w’iki gihugu, ryasomwe ku wa Mbere tariki 16 Kamena 2025, risubiwemo n’ibinyamakuru bitandukanye birimo na Agence Congolaise de Presse. Iri tangazo rihita rikurikiraho icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko yafashe ku cyumweru, aho ku badepite 363 bari bitabiriye, 322 batoye bashyigikiye ko Minisitiri Mutamba atangira gukurikiranwa n’ubutabera, 29 barabirwanya naho 12 bifata.

Uyu mwanzuro wakurikiye iperereza ryatangijwe n’Ubushinjacyaha nyuma y’uko Mutamba yitabye ubutabera mu ntangiro z’uku kwezi. Icyo gihe yisobanuye ku birego byo kunyereza miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika yari agenewe kubaka gereza nshya i Kisangani, mu Ntara ya Tshopo.

Raporo y’iperereza yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko igaragaza ko mu isoko ryari rifite agaciro ka miliyoni 29$, 65% by’amafaranga yari amaze kwishyurwa kompanyi yihariye, nyamara amategeko ateganya ko hakwishyurwa 30% gusa kandi hagatangwa uburenganzira na Minisitiri w’Intebe. Ubushinjacyaha buvuga ko iyo kompanyi isa nk’aho itabaho, ndetse konti yayo yaje gufungwa n’inzego z’ubutasi mu by’imari mbere y’uko amafaranga avanwamo.

Mu gihe Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mafaranga yari mu nzira yo kunyerezwa, urwego rwa Minisitiri Mutamba rwo rurabihakana. Ruvuga ko kuba amafaranga atarigeze avanwamo cyangwa ngo akoreshe nabi bidakwiye gufatwa nk’inyerezwa ry’umutungo wa Leta. Bahamya ko ibi birego bifite imizi muri politiki, aho Mutamba ashobora kuba arimo guhatirwa guceceka kubera “impinduka yazanye mu bucamanza no kurwanya amatsinda y’amanyanga yashinze imizi muri uru rwego.”

Mutamba w’imyaka 37, wigeze no kuvuga ko umuntu wese uzahamwa no kunyereza umutungo wa Leta agomba kujya acibwa igihano cy’urupfu, ari mu banyapolitiki bamaze igihe batanga ibitekerezo bikakaye ku miyoborere.

Nubwo amategeko ya RDC ateganya ko Minisitiri utangiye gukurikiranwa agomba guhita yegura, kugeza ubu Mutamba ntiyigeze atangaza ko asezeye ku mirimo ye.

Kugeza ubu, abakurikirana politiki ya RDC barimo kwitegereza uko uru rubanza ruzagenda, mu gihe hari abavuga ko rushobora kugaragaza uko ubutegetsi bushya buzitwara mu kurwanya ruswa no guharanira imiyoborere isukuye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *