Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yashimye uruhare rwa RwandAir na AFRAA mu guteza imbere ubufatanye n’ihuriro ry’Afurika binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko ubufatanye hagati y’ibigo bikomeye mu bwikorezi bwo mu kirere nka RwandAir n’Ishyirahamwe Nyafurika ry’amasosiyete y’indege (AFRAA), ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’umugabane wa Afurika, by’umwihariko mu guhuza abaturage bawo n’Isi.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu nama mpuzamahanga ya 13 ya AFRAA igamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika, iri kubera i Kigali guhera tariki 12 kugeza 14 Gicurasi 2025, ikabera muri Kigali Convention Centre. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’amasosiyete y’indege, inzego za leta, n’abafatanyabikorwa baturutse imihanda yose y’Isi.

Dr. Ngirente yashimangiye ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ibirambye, Gufatanya no Guhanga Udushya” igaragaza icyerekezo Afurika ikeneye kuganamo mu bijyanye n’ubwikorezi no mu bindi byiciro by’iterambere rirambye.
Ati: “Nubwo hakiri inzitizi nyinshi mu rwego rw’indege muri Afurika, RwandAir igaragaza ko iterambere rishoboka igihe cyose dufite icyerekezo, ubushake n’ubufatanye. Iterambere ry’iyi sosiyete riratanga icyizere mu guhuza Afurika n’andi mahanga, rikaba igisubizo ku ntego yacu yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ihuriro mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko kugeza ubu RwandAir imaze gutangiza imirongo y’indege 107, harimo n’iyo ikorera ku bufatanye bwa ‘codeshare’, ikaba yaratangiye no kugera ku masoko mashya atagerwagaho na sosiyete nyinshi z’indege zo ku mugabane.
Mu kurushaho guteza imbere uru rwego, Dr. Ngirente yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere ishoramari mu bijyanye n’indege, yaba mu myubakire y’ibikorwaremezo, kongerera ubushobozi RwandAir no gushyigikira urubyiruko rushaka kwinjira muri uru rwego.
Yagize ati: “Uyu mwaka wa 2025 wonyine, abagera ku bihumbi bibiri (2,000) basabye kwiga gutwara indege muri porogaramu ya RwandAir ya ‘Pilot Cadet Program’. Ibi bitwereka ko hari icyizere gikomeye cy’ejo hazaza, kandi ko dufite urubyiruko rufite inzozi n’ubushake bwo kugira uruhare mu mpinduka.”
Yongeyeho ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira uburezi bujyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, hibandwa ku ikoranabuhanga, ubuvumbuzi n’ubufatanye mpuzamahanga.
Iyi nama ya AFRAA ni urubuga rukomeye ruteraniramo abanyamuryango barenga 500 bahagarariye amasosiyete y’indege, abatanga serivisi n’abashoramari baturutse ku migabane ya Afurika, Aziya, Uburayi ndetse na Amerika.
Biteganyijwe ko iyi nama izasiga hafashwe ingamba nshya zigamije kurushaho gutuma Afurika igira urwego rw’indege rwigenga, ruhatanye ku isoko mpuzamahanga, kandi rushyira imbere ibidukikije n’iterambere rirambye.


