Ubuzima

Malaria ikomeje guhitana abana: Africa CDC yemeje imiti mishya yabugenewe


Kuwa 16 Kanama 2025, nibwo Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyatangaje ko imiti mishya yihariye igenewe abana bato yemejwe, kandi ko ishobora guhita itangira gukoreshwa.

Uyu muti wageragerejwe mu bihugu umunani bya Afurika birimo Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania na Uganda, aho wagaragaje umusaruro.

Mu mwaka wa 2023, raporo ya OMS yagaragaje ko malaria yibasiye abantu miliyoni 246 ku isi, ikica abagera ku 569 000. Muri abo bapfuye, 76% bari abana bari munsi y’imyaka itanu, ibintu byongeye kugaragaza ubukana bw’iyi ndwara no guhungabanya kwayo iterambere rya Afurika.

Umuyobozi wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yavuze ko uyu ari umusingi mushya mu rugamba rwa Afurika rwo guhashya malaria.

Yagize ati: “Ni ubwa mbere dufite imiti yizewe kandi yakozwe ku buryo bukwiye abana bato. Ibi bizatuma batabona ubuvuzi nk’uko bisanzwe bigenda, ahubwo bazajya bahabwa uburyo bubakwiye kandi buboneye.”

Kuva kera abana bato bahabwaga imiti igenewe abakuru ariko igabanyijwe. Hari ubwo byabaga bike ku mubiri cyangwa bikarenga urugero rukenewe, bigateza izindi ngaruka. Ubu buryo bushya buje mu binini byoroheje kandi biryohereye, ndetse bushobora no gushyirwa mu mashereka, bigatuma bitagora abana kubinywa.

Abahanga mu bukungu bavuga ko malaria ituma ibihugu bya Afurika bitakaza miliyari nyinshi buri mwaka kubera igihombo cy’umusaruro w’abaturage, indwara z’igihe kirekire n’ingaruka ku bukungu bw’imiryango.

 Iyi miti mishya izagabanya uburwayi n’urupfu by’abana bato, bikazafasha mu kubungabunga ejo hazaza h’umugabane no gushyigikira iterambere rirambye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *