AmakuruAmakuru yo mu mahanga

Madagascar: Ingabo zikuye Perezida Andry Rajoelina ku butegetsi, zishyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho


Madagascar yongeye kwinjira mu bihe by’amateka adasanzwe nyuma y’uko igisirikare gitangaje ko cyambuye ubutegetsi Perezida Andry Rajoelina kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025.

Umuyobozi w’ingabo zafashe ubutegetsi, Colonel Michael Randrianirina, yatangaje ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yemeje icyemezo cyo kumweguza, nyuma y’aho Perezida Rajoelina yari amaze gutangaza ko yasheshe Inteko mu rwego rwo, nk’uko yabivuze, “gushyira igihugu ku murongo mushya wa demokarasi no gutega amatwi abaturage.”

Ingabo zifashe ubutegetsi n’inzego zaseshejwe

Mu ijambo Colonel Randrianirina yagejeje ku gihugu imbere y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko Sena n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga byasheshejwe, ariko ko Umutwe w’Abadepite uzakomeza imirimo isanzwe.

Yagize ati:

“Ubu igihugu kirayoborwa n’inama y’abasirikare, abajandarume n’abapolisi. Tuzashyiraho komite y’inzibacyuho ikora nk’ibiro bya Perezida, kandi hashoboka ko tuzongeramo abajyanama b’abasivili bafite ubunararibonye.”

Colonel Randrianirina, uzwi nk’umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za CAPSAT (gendarmerie spéciale), yavuze ko iyi komite izasimburwa n’ubutegetsi bwa gisivili mu minsi mike iri imbere.

Imvano y’imyigaragambyo

Ibiri kuba muri Madagascar bifitanye isano n’imyigaragambyo yatangijwe n’urubyiruko, cyane cyane abanyeshuri, kuva ku wa 25 Nzeri 2025. Abigaragambya basabaga Leta gukemura ibibazo by’amazi meza, amashanyarazi, serivisi z’ubuvuzi n’akarengane kagaragara mu itangwa ry’imirimo, ndetse no kurwanya ruswa imaze kuba akarande.

Iyi myigaragambyo yaje guhungabanya umutekano ubwo abashinzwe umutekano bashyirwaga imbere mu kuyihagarika ku ngufu. Byavuyemo abantu 22 bishwe, abandi benshi barakomereka, ibintu byakuruye umujinya ukomeye mu baturage n’abasirikare bamwe.

Ingabo zisubira ku ruhande rw’abaturage

Tariki ya 11 Ukwakira, abasirikare ba CAPSAT batangaje ko batakurikiza amabwiriza yo kurasa cyangwa gukumira abaturage. Aho kubarwanya, bahisemo kwifatanya na bo ku mbuga rusange ya Place du 13-Mai i Antananarivo, ari na ho imyigaragambyo y’uruhererekane yakomereje.

Ibi byabaye intandaro yo guhindura ibintu mu gihugu, ubwo igisirikare cyatangazaga ko gifashe ubutegetsi kugira ngo “kirinde amaraso y’inzirakarengane no kugarura icyizere mu baturage.”

Perezida Rajoelina ahunze igihugu

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Perezida Rajoelina yahungiye ahantu hatazwi kuva ku wa 13 Ukwakira, nyuma yo kumenya ko igisirikare kimaze kumwigaranzura. Bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko yakuwe ku kirwa cya Sainte-Marie n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa, imujyana muri Birwa bya Maurice, mbere yo gukomeza urugendo rugana i Dubai.

Nubwo yari amaze iminsi yamagana abamusabaga kwegura, akavuga ko “azacyemura ibibazo byose by’igihugu mu gihe gito,” ibintu byasaga n’ibimaze kumucika mu biganza ubwo ingabo zafataga ubutegetsi ku mugaragaro.

Madagascar mu bihe by’inzibacyuho

Ubu igihugu cyinjiriye mu gihe cy’inzibacyuho gishya, aho komite y’ingabo, jandarumori na polisi izaba iyoboye imirimo ya Leta by’agateganyo. Colonel Randrianirina yatangaje ko mu minsi mike hazashyirwaho guverinoma ya gisivili “izahagararira abaturage bose.”

Ibihugu by’inshuti n’imiryango mpuzamahanga biracyategereje kumenya icyerekezo gishya Madagascar irimo gufata, mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko ubutegetsi bushya bwashyira imbere “ukuri, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *