Kim Kardashian yarangije amasomo y’amategeko nyuma y’imyaka itandatu
Umunyamideli w’Umunyamerika, Kim Kardashian, yashimishije benshi nyuma yo gusoza amasomo y’amategeko mu buryo budasanzwe, atanyuze muri kaminuza isanzwe, ahubwo abinyujije mu buryo bwo kwiga akorana n’abanyamategeko b’inzobere.
Mu 2019, Kim yatangiye gahunda yo kwiga amategeko abinyujije mu buryo bwa “Law Office Study Program” muri Leta ya California, aho yize amasaha arenga 5,100 akorana n’abanyamategeko b’inzobere nka Jessica Jackson. Uyu muhate yawuhuje no kuba umubyeyi w’abana bane, kuyobora ibikorwa bye by’ubucuruzi, no gukina muri gahunda ya televiziyo.
Mu 2021, nyuma yo gutsindwa inshuro eshatu, yatsinze ikizamini cya mbere kizwi nka “Baby Bar”, giteganywa ku banyeshuri biga amategeko batanyuze muri kaminuza zemewe.
Ku wa 21 Gicurasi 2025, Kim yishimiye intambwe yateye mu birori byateguwe n’inshuti n’umuryango we mu busitani bw’i Beverly Hills. Yambaye ingofero y’abarangije amasomo, abana be bambaye imyambaro y’icyubahiro mu rwego rwo guha icyubahiro se, Robert Kardashian Sr., wahoze ari umunyamategeko ukomeye.
Kim yavuze ko yifuza gukomeza urugendo rwe mu mategeko, agafasha abantu mu bijyanye no kuvugurura ubutabera, cyane cyane abakatiwe igifungo cya burundu. Yatangaje ko yifuza gushinga ikigo cy’amategeko kizafasha abantu badafite ubushobozi kubona ubufasha mu by’amategeko.
