ImyidagaduroUncategorized

 ISH KEVIN YATANZE UBUTUMWA KUBANTU BATINYA GUSIGANWA MUMODOKA Z’AMASIGANWA KUBERA IMPANUKA


Ish Kevin umaze kwiyemeza gukina umukino wo gusiganwa mu modoka nk’uwabigize umwuga, yavuze ko gukina bimuri mu maraso kubera umuryango, bityo abakunzi be badakwiriye guhangayikishwa n’uko umunsi umwe yazicwa n’impanuka.

Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gukina isiganwa rya “Huye Rally 2025” ryabereye mu Karere ka Huye n’aka Gisagara.

Semana Ish Kevin ukinana na Hakizimana Jacques yavuze ko gusiganwa mu modoka ari umukino w’umuryango wabo, kandi ibyo bari gukora ari ukwagura impano no gutera ikirenge mu cya sekuru..

Ati “Kuva kuri Sogokuru wanjye kugeza kuri Data [Semana Genèse] twakinaga gusiganwa mu modoka. Mbere twaramuherekezaga turi mu ikipe yo kumufasha ariko ubu twaguye ikipe. Yari imodoka imwe none ni ebyiri harimo iya Muzehe n’iyo mfatanya na mukuru wanjye. Ibi ni iby’umuryango.”

Yakomeje avuga ko gukina uyu mukino bimuri mu maraso ndetse ko ntaho yabihungira. Ati “Ni iby’umuryango kuko nubwo bivuna ntaho nabihungira. Ibi turi gukora ni ugukomeza umurage w’umuryango tugatera ikirenge mu cya ba sogokuru. Biragoye, biranavuna kuko umara amezi utegura imodoka n’ibindi.”

Ish Kevin utwara imodoka ya Peugeot 106, avuga ko nta kibazo afite cyo kubihuza n’umuziki, ndetse nta gahunda afite yo guhagarika gukina kuko ari ibintu yiyumvamo cyane.

Ati “Iyo twaje gukina ibintu byinshi birangirika. Twe iwacu dufite igaraje rikora imodoka bivuze ko ari ibintu tubayemo. Abafana benshi ntibifuza ko nakomeza bambwira ko ari ibyo kunyica, ariko wanaryama ukabyuka wapfuye. Ibi ni umuryango ntacyo nzaba, kandi imodoka dutwara ziba zifite umutekano.”

Mu modoka 15 ziyandikishije muri Huye Rally 2025, Semana Ish Kevin na Hakizimana Jacques basoreje ku mwanya wa gatanu.

Umubyeyi wa Ish Kevin amaze imyaka 14 akina umukino wo gusiganwa mu modoka, kuko yatangiye mu 2010 nyuma y’uko yari amaze ikindi gihe kinini akina uwo gutwara moto.

Imodoka Semana Ish Kevin na Hakizimana Jacques bakorsha bakina umukino wo gusiganwa mu modoka

Semana Ish Kevin akinana na Hakizimana Jacques


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *