Amakuru

Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro ka Gisozi: Ibice bimaze Gushya


Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ahagana saa kumi n’iminota mirongo itatu (4:30 AM), inkongi y’umuriro yafashe Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Iri soko rizwiho gukorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira ryibasiwe n’iyi nkongi, yangije igice kinini cyaryo.

Abari aho bavuga ko umuriro watangiye mu nyubako zicururizwamo ibitanda n’ibindi bikoresho bikorerwa mu mbaho, biri hafi y’umuhanda. Nubwo Polisi y’u Rwanda yahise itabara, umuriro wari ukiri mwinshi mu gihe cyo gutara aya makuru.

Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana. Abayobozi bavuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Mu nkongi zabaye mu myaka yashize, harimo iyabaye muri Kamena 2019, aho Agakiriro ka Gisozi kifashwe n’inkongi y’umuriro yangije byinshi mu bikorwaremezo byari bihari. Icyo gihe, abacuruzi benshi bahombye byinshi, bamwe muri bo nta bwishingizi bari bafite, bikaba byarabasize mu gihombo gikomeye.

Abaturage n’abacuruzi bakorera muri aka gace barasabwa gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda inkongi, harimo no kugenzura imiyoboro y’amashanyarazi n’ibikoresho bikoresha umuriro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *