Impirimbanyi z’i venice ziteguye kwica ubukwe bw’agatangaza bwa jeff bezos
Mu gihe isi amaso yaheze ku bukwe bwa miliyari hagati y’umuherwe Jeff Bezos na Lauren Sánchez buzabera mu mujyi wa Venice mu Butaliyani, hari igice cy’abatuye uyu mujyi batishimiye na gato uko ibintu biteguwe.
Mu minsi ya vuba, impirimbanyi zo muri Venice zishyize hamwe mu itsinda bise “No Space for Bezos”, zatangiye ibikorwa byo kwamagana ubukwe bw’uyu mugabo ukomeye ku isi, bavuga ko bugiye guhindura uyu mujyi usanzwe ukennye ku mutekano n’ubutaka, ikinamico y’abaherwe.
Jeff Bezos w’imyaka 61, washinze Amazon na Blue Origin, abarirwa umutungo wa miliyari 220 z’amadolari – akaba ari umuntu wa gatatu ukize kurusha abandi ku isi. Ubu bukwe bwe na Sánchez, wahoze ari umunyamakuru kuri televiziyo, buteganyijwe mu cyumweru gitaha, kandi bwitezweho kuzana ibyamamare, abaherwe n’abayobozi bakomeye barenga 200 mu mujyi wa Venice, ndetse no gufunga bimwe mu bice bizwi cyane byawo.
Federica Toninelli w’imyaka 33, umwe mu bateguye ibi bikorwa byo kwamagana ubukwe, avuga ko ubukwe bwa Bezos ari “ikimenyetso gikomeye” cy’ukuntu uyu mujyi umaze kwamburwa ubusugire bw’abawutuye. Ati:
“Venice irimo gufatwa nk’aho ari urubyiniro rw’ibirori. Ubu si ubukwe gusa, ni umuyoboro wo gutera agahinda abaturage bacu.”
Itsinda rya “No Space for Bezos” riharanira ko abatuye Venice bashyirwa imbere aho kugirwa ibikoresho by’ubukerarugendo bwa ba miliyaderi.
Izi mpirimbanyi zishinja ubuyobozi bw’uyu mujyi kwemera ibikorwa “bishyigikira ubukungu bw’abaherwe” aho guharanira uburenganzira bw’abaturage b’aho. Federica yavuze ko bateye intambwe yo gukwiza inyandiko n’amafoto yamagana ubu bukwe, kandi ko biteguye kuziba inzira z’amazi, bakaninjira mu mihora icamo ‘taxi’ zo mu mazi kugira ngo baburizemo uko abatumiwe bagera aho ubukwe buzabera.
Nk’uko ibinyamakuru by’i Butaliyani bibivuga, ubukwe bwateguriwe mu kirwa cyose cya San Giorgio mu nyanja ya Venice. Bivugwa ko kiliziya yitwa Chiesa dell’Abbazia della Misericordia, yubatswe mu kinyejana cya 10, ari yo izakira umuhango w’ubukwe, mu gihe abandi batumiwe bazacumbikirwa mu mahoteli y’akataraboneka no ku mato y’agatangaza (yachts) ya Bezos yitwa Koru na Abeona.
Urutonde rw’abatumiwe rurimo ibyamamare nka Kim Kardashian, Katy Perry, ndetse n’abagize umuryango wa Donald Trump. Ibi byerekana ko ubukwe bwa Bezos na Sánchez buzaba igikorwa cy’akataraboneka kizatuma ibikorwa byose bihagarara muri bimwe mu bice bya Venice.
Umuyobozi w’umujyi wa Venice, Luigi Brugnaro, yavuze ko “atewe isoni n’abamagana ubukwe bwa Bezos”. Ati:
“Ni uwuhe mujyi wundi ushobora kwamagana ubukwe bw’umuntu ukomeye nk’uyu?”
Yongeraho ko yizeye ko Bezos “atarahindura umugambi we” kuko ibyo bikorwa nta shingiro bifite.
Ariko abaturage benshi n’impirimbanyi bavuga ko ibi ari ukubangamira uburenganzira bw’abaturage. Setrak Tokatzian, umucuruzi w’imirimbo y’agaciro, abona ibintu ukundi, akavuga ko ibirori nk’ibi byinjiriza umujyi amafaranga n’akazi. Ati:
“Naho ubundi dusigaranye ubukerarugendo buciriritse, ntibugihagije gutuma tugira ubukungu burambye.”
Mu 2023, imibare yerekanye ko abashyitsi basura Venice basumbaga umubare w’abahatuye. Ubu abatuye uyu mujyi ni munsi ya 49,000, ugereranyije na 175,000 mu 1950. Nubwo umujyi washyizeho umusoro ku basura umunsi umwe, impinduka zagaragaye ni nke. Federica avuga ko ikibazo atari ubukerarugendo ubwabwo, ahubwo ari “ukubukoresha nabi n’uburyo bushingirwaho byose”.
Ati: “Natwe dukunda kujya ahantu hanze. Ikibazo si abakerarugendo – ikibazo ni uburyo Venice yahindutse igikoresho cy’amafaranga, aho ubuzima busanzwe bw’abahatuye buhonyorwa burundu.”
Ubukwe bwa Bezos si bwo bwa mbere bukomeye bubereye muri Venice. Mu 2014, umukinnyi wa filimi George Clooney yashakanye na Amal Alamuddin mu birori byitabiriwe n’ibyamamare benshi. Ariko icyo gihe, ntabwo habaye ibikorwa byo kwamagana nk’ibiri gutegurwa ubu.
Ubu, abaturage baravuga ko bashyizwe ku ruhande, bagahindurwa abarebera. Ku bazitabira ubukwe bwa Bezos, Venice izaba ari urubyiniro rw’agatangaza – ariko ku baturage bayo, izaba ari ah’urujijo, ubukene, n’ugushyingurwa kw’umuco wabo.
