Imiryango itishoboye yo muri Rusizi yahawe inzu nyuma y’imyaka yo gusembera
Umunezero n’amarira y’ibyishimo byigaragaje ubwo imiryango itatu itishoboye yashyikirizwaga inzu nshya zo guturamo, nyuma y’imyaka myinshi ibaho mu buzima bwo gusembera. Mu bahawe iyi nkunga harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe muri bo bamaze imyaka irenga mirongo itatu badafite aho bahungira imvura cyangwa izuba.
Muri iyo miryango, harimo uwa Munyentwali Gervais na Mukamana Alexiana bo mu Murenge wa Nkanka, babayeho mu buzima bugoye nyuma y’uko inzu yabo yashenywe n’imvura nyinshi mu myaka ishize. Uyu muryango, kimwe n’indi ibiri yahawe ubufasha, washyikirijwe inzu yuzuye neza, inafite ibikoresho by’ibanze n’inka yo kubafasha gutangira urugendo rushya rwo kwikura mu bukene.
Mukamana Alexiana, yagize ati: “Twabaye igihe kirekire dutuye mu kazu k’amabati kageretse ku biti, ariko uyu munsi dutuye mu nzu yacu. Ubu dutangiye ubuzima bushya. Inka twahawe nayo izadufasha kubona amata n’ifumbire, kugira ngo twegere imbere.”
Iyi nkunga yatanzwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi barimo Umuryango Strive Foundation Rwanda, uzwiho gufasha abatishoboye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Huye. Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Bernard Muramira, yavuze ko intego atari ugutanga gusa, ahubwo ari uguherekeza abahawe ubufasha kugira ngo bubagirire akamaro karambye.
Yagize ati: “Hari aho twabonye abaturage bahabwa ubufasha bakabusesagura cyangwa bakabugurisha. Ubu twe twashyizeho uburyo bwo gukurikirana aba bahawe inzu n’inka, kugira ngo tubafashe kubibyaza umusaruro, ntibazongere gusubira mu buzima bwo gusembera.”
Muramira yakomeje avuga ko gahunda nk’izi zishimangira ihame ry’iterambere rirambye, aho gufasha umuntu bisobanuye kumuhereza intangiriro y’urugendo rw’ubuzima bushya aho kumugenera impano itaramba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Francine Mukakalisa, yashimangiye ko iki gikorwa kigamije guhindura ubuzima bw’abaturage, ariko anibutsa ko iterambere ridashobora kugerwaho abaturage bagihora bateze amaboko kuri Leta n’abaterankunga.
Yagize ati: “Iyo uhawe inzu cyangwa inka, ni intangiriro y’ubuzima bushya, si iherezo. Tugomba kubifata nk’amahirwe yo gutangira kwiyubaka, ntitugumye mu muco wo gutegereza inkunga.”
Mukakalisa kandi yavuze ko Akarere ka Rusizi kagifite imiryango 1,118 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikeneye amacumbi, bityo ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza kugira ngo ntihagire n’umwe usigare inyuma.
INKURU YA IHIRWE J. Christian
