Ubuzima

Iburasirazuba: Harateganywa ibitaro bishya i Rwamagana n’i Ngoma


Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko mu turere twa Rwamagana na Ngoma hateganyijwe kubakwa ibitaro bishya, bigamije gufasha abaturage bakunze kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi hafi.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Rwamagana ku wa 22 Kanama 2025, yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku ntara, ikitabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique.

Mu karere ka Ngoma, ibitaro bishya biteganyijwe kubakwa mu Murenge wa Sake, bigamije korohereza abaturage bo mu mirenge ya Zaza, Mugesera, Rukumberi, Gashanda na Jarama. Abo baturage basanzwe bivuriza ku bitaro bya Kibungo biri kure yabo.

Mu karere ka Rwamagana ho, ibitaro bishya byitezwe i Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, bizafasha abaturage bo mu mirenge ya Fumbwe, Karenge, Muyumbu, Nzige na Nyakariro bakunze koherezwa ku bitaro bya Rwamagana cyangwa kujya kure i Masaka no ku Kacyiru.

Ndaruhutse Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, yavuze ko kuva Sake kugera ku bitaro bya Ngoma harimo urugendo rwa kilometero zisaga 30, bigatuma bamwe bagera n’aho basaba inkunga yo kubona amatike yo kwivuza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, na we yavuze ko baganiriye na Minisiteri y’Ubuzima basanga koko umubare w’abatuye Nyagasambu n’aho baturiye ari munini, kandi ingendo bakora zibavuna.

Yagize ati: “Twabigejeje kuri Minisiteri y’Ubuzima irabyemera, igisigaye ni ugushaka uburyo byashyirwa mu ngengo y’imari n’igihe bizatangirira.”

Kuri ubu Intara y’Iburasirazuba ifite ibitaro 11, ibigo nderabuzima 121 n’amavuriro y’ibanze 326. Ifite kandi abajyanama b’ubuzima 15.156 bafasha abaturage kubona serivisi z’ibanze z’ubuvuzi hafi yabo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *