Hazabagwa abongeresha ikibuno n’amabere: King Faisal Hospital yateguye icyumweru cyahariwe ‘Plastic surgery’
Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital – KFH) byatangaje ko bigiye kumara icyumweru bitanga ubuvuzi bwo kubaga bugamije kongera ubwiza no gukosora ibice by’umubiri bitandukanye, buzwi nka ‘Plastic Surgery’.
Iyi gahunda iteganyijwe gutangira ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, ikazarangira ku wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025.
Muri iki cyumweru, abantu bazashobora kubona serivisi zirimo:
- Kugabanya ibinure ku bice bitandukanye by’umubiri
- Kugabanya inda (tummy tuck)
- Kongera cyangwa kugabanya amabere
- Kongera ikibuno (Buttocks lift)
- Kugabanya amaboko atendera
- Kwiimura ibinure biri ahantu bishyirwa ahandi nko ku mabere cyangwa ku kibuno
Uretse kubagwa, hazatangwa n’ubuvuzi butagombera kubagwa buzwi nka ‘non-surgical cosmetics’, bufasha gukosora bimwe mu bice by’umubiri n’uruhu.
Ubuyobozi bwa King Faisal Hospital bwavuze ko abantu bazavurwa muri iki cyumweru bamaze gutoranywa kandi banasuzumwa, kugira ngo harebwe niba bujuje ibisabwa. Abazavurwa bazanagabanyirizwa igiciro muri iyi gahunda, mu gihe nyuma y’icyumweru serivisi zizongera gusubira ku biciro bisanzwe.
Ati:
“Iyi gahunda igamije gufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye kubona ubu buvuzi hafi yabo, kandi binyuze mu baganga b’inzobere bafite uburambe haba mu kubaga no mu bindi bikorwa byo kongera ubwiza cyangwa gukosora inenge.”
Biteganyijwe ko ubu buvuzi buzafatanywa n’abaganga b’inzobere baturutse mu mahanga hamwe n’abo mu Rwanda, hagamijwe no kongerera ubumenyi abaganga bo mu gihugu imbere.
Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal bifite gahunda yo kuba igicumbi cy’ubu buvuzi mu Rwanda no mu karere, bikajya binakirwa n’abaturutse mu bindi bihugu.
Kuva mu Nzeri 2016, nibwo izi serivisi zatangiye gutangirwa mu Rwanda ku mugaragaro, aho mbere uwifuzaga kubagwa agahindura bimwe mu bice by’umubiri we yishyuraga hagati ya miliyoni 1,5 na 2,5 Frw.
Muri 2024, King Faisal Hospital yari imaze kuvura abantu basaga 30 bashakaga serivisi z’ubu buvuzi bwo kongera ubwiza cyangwa gukosora inenge.
