Google yihanangirije abakoresha Gmail kubera uburyo bushya bw’ubutekamutwe
Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, Google, cyasabye abakoresha serivisi ya Gmail kugira ubushishozi bukomeye nyuma yo kugaragaza uburyo bushya bw’ubutekamutwe bugamije kwiba konti z’abantu.
Ubu butekamutwe bushingiye ku butumwa bw’ibinyoma bwoherezwa ku bakoresha Gmail, bubasaba gutanga ijambobanga (password) ryabo ngo babone ubufasha bw’ikoranabuhanga. Nyamara, Google ivuga ko ari uburyo bw’amayeri bukorwa n’abatekamutwe bagamije kubona amakuru yihariye y’abakoresha.
Amakuru yaje gutangazwa ko aya mashitani y’ikoranabuhanga yashyikiranye n’amakuru y’abantu barenga miliyari ebyiri babikuye ku makuru y’ikigo Salesforce cyakoranaga na Google, bakaba bari gukoresha ayo makuru nk’isoko yo kugerageza kwinjira mu makuru menshi yihariye.
Mu itangazo Google yashyize ahagaragara, yavuze ko:
“Ubu buryo bushya bw’ubutekamutwe buri guteza impungenge cyane cyane abakoresha serivisi zacungwaga n’amasosiyete nk’aya Salesforce. Ni yo mpamvu dukangurira abakoresha Gmail kwirinda gusubiza ubutumwa budasobanutse.”
Google yasabye abakoresha Gmail guhindura ijambobanga rya konti zabo no gushyiraho uburyo bwo kurinda amakuru buzwi nka ‘two-factor authentication’ kugira ngo bikomeze kurinda konti zabo.
