Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Perezida Kagame ku nshingano nshya zo kuba Komiseri muri RDRC
Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ishimwe rikomeye ku cyizere yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma yo kugirwa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC).
Icyemezo kimushyira kuri uyu mwanya cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, aho yahawe inshingano nshya nyuma y’igihe asanzwe azwi mu myanya y’ubuyobozi itandukanye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Gatabazi yashimiye Perezida Kagame avuga ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu mu bwitange.
Yagize ati: “Mbikuye ku mutima ndagushimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’icyizere wongeye kungirira. Niteguye kuzuza inshingano nshya nka Komiseri muri RDRC mu bunyangamugayo, nishingikirije icyerekezo cy’ubuyobozi bwawe kigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.”
Yakomeje agira ati: “Imana iguhe umugisha kandi iwuhere n’Abanyarwanda bose dukomeje gukorera.”
Gatabazi si mushya mu buyobozi. Yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2018 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2022, ubwo yasimbuwe na Eng. Jean Claude Musabyimana. Mbere yaho, yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru guhera muri Kanama 2017, ndetse yabaye n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 14.
Iyi nshingano nshya ayiherewe mu gihe RDRC ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guha ubuzima bushya abahoze mu gisirikare, binyuze mu mashuri y’imyuga, ubuvuzi, kwihangira imirimo no kwibumbira mu makoperative.
