ECDs, yagabanyije igwingira ry’abana mu Rwanda

January 15, 2026
Guverinoma y’u Rwanda yishimira intambwe ikomeje guterwa mu guhangana n’igwingira mu bana bakiri munsi y’imyaka itanu aho Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, (DHS 7), bwerekanye ko igwingira ryabana ryavuye kuri 33% rikagera kuri 27% mu myaka itanu ishize.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Abana (NCDA) bwatangaje ko mu gihe imibare y’abana bagwingira ikiri kuri 27%, ariko hari intego kurushaho kuwugabanya ukagera kuri 19% bitageze mu 2029 gifashishijwe ingamba zirimo inggo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) ziza ku isonga.
Ibi byavugiwe mu nama ibaye ku nshuro 5 kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mutarama 2026, igamije kwigira hamwe icyakorwa mu gukomeza kunoza serivisi mbonezamikurire zihabwa abana bato, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere serivisi mbonezamikurire y’abana bato duhanga udushya.”
Umuyobozi Mukuru wa NCDA Ingabire Assumpta, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kwita ku mwana uri munsi y’imyaka 6 bigira uruhare ku hazaza he, ari na byo biri muri Politiki y’Igihugu.
Yagize ati: “Kwita ku mwana uri munsi y’imyaka 6 bigira uruhare rukomeye kugira ngo umwana azakure mu bwenge, mu gihagararo, mu mbamutima ze, kubana neza n’abandi, akagira ubwonko bukangutse ku buryo aba yiteguye neza gutangira amashuri abanza.
Yakomoje kandi kuri serivisi z’ingenzi zitangirwa mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, avuga ko bifuza ko zajya zikomereza no murugo umwana abarizwamo.
Izo gahunda harimo imirire myiza kandi yuzuye y’umwana muto ndetse n’umugore utwite serivisi z’ubuzima, isuku n’isukura n’uburere buboneye, umutekano usesuye w’umwana, kumurinda ihohoterwa, ndetse no kumutegurira amashuri abanza bamukangura mu bwonko hakiri kare.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, yavuze ko ahazaza h’u Rwanda hatangirira ku mwana muto, yavuze ko u Rwanda rwashyize imboneza mikurire y’abana bato mu nkingi z’ingenzi ziterambere ry’Igihugu kuko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana, ari yo yubaka ubwonko bwe, imyitwarire ye, ubushobozi bwe bwo kwiga, kubana n’abandi ndetse n’ibizamuranga mu buzima bwe.
Yagize ati: “Ibyo umwana ahura na byo muri iyi myaka byaba ibyiza cyangwa ibibi, bigira ingaruka m’ubuzima bwe bwose, gahunda y’imboneza mikurire ijyanye n’ingamba zihura na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).”
Yavuze ko bimwe mu byo u Rwanda rwishimira harimo no kwiyongera kw’ingo mboneza mikurire, ku buryo nta mwana n’umwe wasigara atabonye izi serivisi, ndetse no kunoza, guhugura no gutegura imfashanyigisho zifashishwa mu ngo mboneza mikurire.
Ingo mboneza mikurire zatangijwe bwa mbere na Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2013, nyuma hashyirwaho politiki yazo ari na yo iri gushyirwa mu bikorwa.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ingo mboneza mikurire 32.205 zifite abakozi bagera kuri 101.809 bita kubana bazirererwamo aho muri abo bana 80,7% bari munsi y’imyaka 6, naho ubwitabire bw’abana mu ngo mbonezamikurire bwo bwavuye ku bihumbi birenga 297 mu 2020 bugera kuri miliyoni 1,1 mu 2025.


Tuyikesha imvaho Nshya
