Imyidagaduro

Dnd (Ex Please)’ ya Sativah: Ubutumwa bukomeye ku bakobwa bashyira imbere amafaranga mu rukundo


Umuhanzi nyarwanda Sativah, uzwiho ubuhanga n’icyerekezo mu muziki, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Dnd (Ex Please)’, ishingiye ku nkuru y’ukuri y’inshuti ye yigeze guterwa indobo n’umukobwa kubera kutagira amafaranga. Iyi ndirimbo igamije gutanga ubutumwa bwo guhumuriza no gukangurira abantu gukomeza kwihangana no gukora cyane, n’ubwo baba batewe akato n’abakunzi babo kubera ibibazo by’ubukungu.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Sativah yasobanuye ko iyi ndirimbo yayanditse ashaka guhumuriza abantu batererwa n’abakunzi babo kubera ibibazo by’ubukungu, ariko nyuma y’igihe bagasanga barabaye abagabo cyangwa abagore bafite icyerekezo.

“Iyi ndirimbo nayanditse ngendeye ku nkuru mpamo y’inshuti yanjye yari ifite umukobwa bakundanaga nyuma aza kumuta amuziza ko nta mafaranga afite, ajya gushaka abandi bayamuha. Nyuma umuhungu atangiye gutera imbere, wa mukobwa aragaruka amusaba imbabazi,” — Sativah

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bushishikariza urubyiruko kutacika intege igihe batereranwa n’abantu bakunda, ahubwo bagakomeza gukora cyane, kuko abagiye bashobora no kugaruka basaba imbabazi.

“Mbagira inama ko umuntu wagusize akuziza ko nta maafaranga ufite, udakwiye kumugarura mu buzima bwawe watangiye kubona imigisha.”

Sativah yatangiye kuririmba akiri muto muri korali, kandi afite inzozi zo kwegukana igihembo cya Grammy, kimwe mu bihembo bikomeye cyane ku isi, kikaba kitarigeze gitwarwa n’umuhanzi n’umwe wo mu Rwanda.

Uyu musore yemeza ko ibyo abahanzi bo mu Burengerazuba bwa Afurika bagezeho bishoboka no mu Rwanda, cyane cyane igihe urubyiruko n’abahanzi bato bahabwa amahirwe yo kwigaragaza no gutezwa imbere.

Indirimbo ‘Dnd (Ex Please)’ irasohotse ifite amashusho yayo, aho ifite umwihariko mu buryo yatunganyijwe, by’umwihariko n’ubutumwa buyirimo bugamije kwigisha, kuburira no gukangurira urubyiruko kurushaho kwigirira icyizere.

Reba iyi ndirimbo kuri YouTube: Dnd (Ex Please) – Sativah


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *