Imyidagaduro

DJ Rusam na Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bukomeye buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu


Nadege Rusamaza, uzwi cyane mu Rwanda mu kuvanga imiziki nka DJ Rusam, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Alex Tlex kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025. Ibi byatangajwe na DJ Rusam ubwe abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yanditse ati: “Twamaze gusezerana byemewe n’amategeko”.

Uyu muhango wo gusezerana wabaye nyuma y’amezi arenga icyenda uyu mukobwa yambitswe impeta y’urukundo, tariki ya 25 Kanama 2024. Icyo gihe, Alex Tlex yari yakoranyije inshuti za hafi maze asaba DJ Rusam ko yamubera umugore, undi na we ahita abyemera mu marira y’ibyishimo .

DJ Rusam, wamamaye mu kuvanga imiziki afatanyije na mugenzi we DJ Higa, akunze kugaragara mu bitaramo bikomeye mu gihugu. Alex Tlex, ugiye kumubera umugabo, asanzwe akora mu mushinga ugamije gufasha ibigo bikora ubushabitsi mu bijyanye n’ubuhinzi.

Urukundo rwabo rwatangiye kugaragara ku mugaragaro ku munsi w’abakundana, tariki ya 14 Gashyantare 2023, ubwo basangije ababakurikira amafoto n’amagambo y’urukundo ku mbuga nkoranyambaga. Kuva ubwo, bakomeje gusangiza ababakurikira ibihe byabo byiza, birimo n’ibikorwa byo gutegura ubukwe bwabo.

Ibirori by’ubukwe bwabo biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena 2025. Biteganyijwe ko bizitabirwa n’inshuti n’imiryango, ndetse n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda.

Twifurije DJ Rusam na Alex Tlex urugo ruhire n’ubuzima bwuzuye ibyishimo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *