Imyidagaduro

Chriss Eazy asobanuye impamvu atagaragaye mu ndirimbo ‘Tsunami’ ya RunUp: “Nta kibazo dufitanye nk’abahanzi”


Umuhanzi w’Umunyarwanda Chriss Eazy yagaragaje ko kutagaragara kwe mu ndirimbo ‘Tsunami’ ya RunUp byatewe n’ubwumvikane buke hagati y’abareberera inyungu zabo, ariko we na RunUp nk’abahanzi nta kibazo bafitanye.

Mu kiganiro ‘Take Over’ cyatambutse kuri Isibo TV, Chriss Eazy yavuze ko we na RunUp bari bemeranyije gukorana indirimbo ‘Tsunami’, ariko ubwo bateguraga ifatwa ry’amashusho, habayeho kutumvikana hagati y’abareberera inyungu zabo ku bijyanye n’uburyo indirimbo igomba gucuruzwa no kugabana inyungu.

Abareberera inyungu za Chriss Eazy basabye ko indirimbo ishyirwa ku mbuga zicuruza imiziki zabo, hanyuma bakagabana ibyavuyemo. Ibi byatumye basaba abareberera inyungu za RunUp miliyoni 8 Frw kugira ngo bakorane indirimbo nta kibazo.

Chriss Eazy yavuze ko kwishyuza umuhanzi miliyoni 8 Frw kugira ngo bakorane indirimbo atari igitangaza, kuko ari ubucuruzi. Yagize ati: “Urebye umushinga muba mugiye gukora, kuba wabwira umuntu ngo nyishyura miliyoni 8 Frw dukorane indirimbo, ibyo bintu birashoboka cyane.”

Yongeyeho ko nubwo bitakunze ko akorana na RunUp, we asanga ari uko abareberera inyungu zabo batumvikanye, ariko nk’abahanzi nta kibazo na kimwe bafitanye. Ati: “RunUp ni inshuti yanjye, ariko hari igihe kigera iby’ubushuti bikajya ku ruhande abantu bakareba ubucuruzi. Uko biri kose aka niko kazi katubeshejeho, gatunze imiryango yacu.”

Chriss Eazy yasabye itangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kutajya buririra ku tuntu twabaye ngo bigirize nkana ku bahanzi mu bintu bitanabafitiye akamaro.

Uyu muhanzi, wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Inana’, ‘Edeni’, ‘Bana’ n’izindi, akomeje kwagura umuziki we no kugera ku rwego mpuzamahanga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *