AmakuruImyidagaduro

Burna Boy yasabye imbabazi ku magambo yavuze kuri Afrobeats, asobanura ibyamubayeho


Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Burna Boy yasabye imbabazi ku magambo yavuze mu 2023 yateshaga agaciro injyana ya Afrobeats, aho yari yavuze ko nta butumwa bufatika buturukamo ndetse n’abahanzi bayikora badafite ibyo bigisha ku buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro Burna Boy aheruka kugirana n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya BBC 1Xtra, yavuze ko icyo gihe atari ameze neza mu mitekerereze, ati: “Sinari nishimye. Ariko uko nabivuze n’uko byumviswe, byatumye menya ko ari ingenzi kuvuga uko wiyumva ariko mu buryo butagirira abandi nabi.”

Yongeyeho ati: “Nahise menya impamvu abantu bitirira umuziki wanjye izina rya Afrobeats. Narabimenye kandi nsaba imbabazi ku rujijo ibyo byateje.”

Ibi Burna Boy abivuze nyuma y’igihe kinini akunzwe cyane n’abafana be hirya no hino ku Isi. Muri 2023, yabaye Umunyafurika wa mbere wabaye umuhanzi mukuru mu gitaramo cyabereye muri sitade mu Bwongereza, ashimangira igikundiro cye n’uruhare runini afite mu guteza imbere umuziki w’Abanyafurika.

Mu kiganiro yatanze kuri Apple Music mu 2023, ni bwo Burna Boy yagaragaje ko atishimiye ko injyana ya Afrobeats ishyirwa mu gasanduku kamwe, aho yagereranyije uko abantu bayifatamo n’uko umuntu yashyira Socrates na Kendrick Lamar mu itsinda rimwe bitewe n’uko bose bavuga ibintu bifite amagambo akomeye.

Yavuze ati: “Sinumvaga impamvu abantu bashakaga gushyira umuziki wanjye mu bwoko bumwe. Umuziki wanjye uhuje ibintu byinshi: Hip-Hop, Dancehall, Reggae, R&B, n’ibindi. Ntushobora kuwushyira mu gasanduku kamwe.”

Burna Boy yasobanuye ko icyo gihe atatekerezaga neza, ariko ubu yasanze ari ingenzi kwemera ko ibyo yavuze byabaye nk’ugukomeretsa abakunzi ba Afrobeats ndetse n’abandi bahanzi b’iyo njyana, bituma yisabira imbabazi.

Uyu muhanzi ufite abamukurikira basaga miliyoni 24 kuri Spotify, aherutse gushyira hanze album nshya ya munani yise “No Sign of Weakness”, ikubiyemo indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo yise “Pardon” yahuriyemo n’umuhanzi w’Umunyarwanda Stromae.

Ubu Burna Boy ari mu rugendo rw’ibitaramo bikomeye mu Burayi no muri Amerika, bizasozwa ku mpera z’uyu mwaka, aho akomeje kwerekana ko agikundwa cyane n’abatuye Isi ku buryo injyana ya Afrobeats ayihesha isura nshya ndetse n’imbaraga ku rwego mpuzamahanga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *