AmakuruPolitikeUbukungu

Bugesera: Imiryango 96 yavanywe ku kirwa cya Sharita irimo kubakirwa amazu mashya ku bufatanye bwa Leta n’Abikorera


Imiryango 96 yatuye ku kirwa cya Sharita giherereye mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, yatangiye kubakirwa amazu mashya ahantu hizewe kandi hegeranye n’ibikorwaremezo by’ibanze, binyuze mu bufatanye bwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’Akarere ka Bugesera.

Uyu mushinga w’iyubakwa ry’inzu zatuzwamo iyo miryango watangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 19 Nzeri 2025, aho hari kubakwa inzu 48 zifite uburyo bwa Two in One—buri nyubako ikazacumbikira imiryango ibiri, bityo hakazatuzwa imiryango yose 96 yari isigaye ku kirwa cya Sharita. Uyu mushinga uzatwara miliyoni 715 Frw.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abahagarariye Urugaga rw’Abikorera mu mpera z’icyumweru gishize, hanasinywe imihigo igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kongera uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu.

Asiimwe Joanna, Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Bugesera, yavuze ko abikorera bahisemo kugira uruhare rugaragara mu gukura abaturage ku kirwa cya Sharita.
Yagize ati: “Abikorera ni bo bagize uruhare rukomeye muri uyu mushinga wo kwimura abaturage. Twiyemeje gutanga umusanzu wacu kugira ngo abaturage babone aho gutura heza kandi hegereye ibikorwaremezo nk’amashuri, amazi n’amashanyarazi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera ku ruhare rwabo mu guteza imbere abaturage no gushyigikira gahunda za Leta.
Yavuze ati: “Ubufatanye bwa Leta n’abikorera ni bwo musingi w’iterambere rirambye. Niyo mpamvu dusinyana nabo imihigo ifatika, kugira ngo ibikorwa byabo bigire ingaruka nziza ku baturage, bitaba amagambo gusa.”

Biteganyijwe ko iyo miryango izahabwa n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, ndetse n’ibiribwa by’amezi atandatu kugira ngo yoroherwe n’inzira yo kwimuka. Amasambu yabo yo ku kirwa bazakomeza kuyahingamo nk’uko bisanzwe.

Ikirwa cya Sharita giherereye hagati y’imigezi ya Kanyonyomba n’Akagera, kikaba cyaratangiye kwimurwaho abaturage mu 2017, ubwo himurwaga imiryango 23. Mu 2023 hakuwe indi miryango 60, naho 96 isigaye ni yo iri kubakirwa kuri ubu. Ubuyobozi buvuga ko kwimura aba baturage byari ngombwa kuko icyo kirwa kitagerwagamo n’ibikorwaremezo by’ibanze, bigatuma imibereho yabo igorana.

Uyu mushinga w’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ufatwa nk’urugero rwiza rw’uko gukorera hamwe bishobora gufasha mu gukemura ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere iterambere ry’akarere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *