AmakuruPolitike

Biramenyekanye amatora ya NPC Rwanda yahawe umurongo; abakandida baramenyekana


Akanama kadasanzwe gashinzwe gutegura amatora y’abagize Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda), yagaragaje abakandida ku myanya itandukanye bemerewe kuyiyobora nyuma y’igihe kitari gito ibyayo byarabaye agatereranzamba.

Tariki ya 28 Kamena 2025, ni bwo Komite ya NPC-Rwanda iyobowe na Murema Jean Baptiste yagombaga kuba yararangije manda yayo ndetse haranatowe abayisimbura, gusa ntibyakorwa kubera ibibazo bitandukanye byari hagati ya komite nyobozi na bamwe mu banyamuryango bayo.

Impande zirebwa n’ikibazo zatumijwe n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), igerageza gukemura ibibazo bihari, cyane ko byari bigeze n’aho imikino y’abafite ubumuga isubikwa kubera kutumvikana.

Umunyamabanga Mukuru NCPD wagiranye ikiganiro na IGIHE, Ndayisaba Emmanuel, yagaragaje ko ibibazo byakemutse ndetse n’amatora ateganyijwe tariki ya 8 Ugushyigo 2025.

Akanama kadasanzwe kashyizweho kugira ngo gategure amatora, kashyize hanze abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe muri manda y’imyaka ine iri imbere.

Abatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa NPC Rwanda Sekarema Jean Paul, wari wasabwe kubanza guhitamo umwanya umwe mu yo yiyamamarizaga kuko yari yifuje no kuba Umunyamabanga Mukuru.

Uyu azaba ahanganye na Mushimiyimana Ephrem, na Bizimana Dominique usanzwe ari umunyamuryango w’icyubahiro.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hemejwe kandidatire ya Kanyange Esperance, Mutabazi Innocent na Ngabonziza Jean Claude.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri hemejwe kandidatire imwe muri ibyiri. Iyemewe ni iya Uwitonze Hesron, mu gihe Mukobwankawe Liliane yatanze ibyangombwa bidafite kopi y’indangamuntu na kopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri kugira ngo dosiye ye yuzure.

Uwatanze kandidatire ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru ni Nzeyimana Célestin, wemerewe nubwo ari umwe mu banyamuryango b’icyubahiro.

Abatanze kandidatire ku mwanya w’Umubitsi ni Iriza Marie Claire na Ndayambaje Théoneste. Mukanganizi Marie Claire ni we rukumbi watanze kandidatire ku mwanya w’Uhagarariye Abagore.

Ngendanumwe Augustin yiyamamaje wenyine ku mwanya w’Ushinzwe Gukemura Impaka, undi mwanya watanzweho kandidatire imwe ni Uhagarariye Abakinnyi ari we Ndahiro Jean Claude.

Ku mwanywa w’Umugenzuzi w’Imari ni ho hari abakandida benshi. Abemerewe ni Cyamenyerwa Solange, Ingabire Marthe, Munyaneza Gratien, Habimana Edouard, Hakuzimana Basilien na Uwiteka Solange nyuma yo kuzuza ibyasabwaga bituzuye muri dosiye yari yatanze irimo impamyabumenyi itari iye.

Abakandida ku mwanya w’Umujyanama ni Nkurayija Jean Pierre, Byukusenge Elise na Twizerimana Davide.

Utemerewe ni Kwizera Sarah ufite dosiye iburamo icyemezo kigaragaza umuryango wamutanze nk’umukandida; icyemezo cyerekana ko umuntu atakatiwe n’inkiko cyangwa gihamya ko yasabye icyemezo akaba ategereje kugihabwa; na kopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri.

Mukobwankawe Liliane ntiyemerewe kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri wa NPC Rwanda

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) igiye gutora abayobozi bashya bazasimbura Murema Jean Baptiste

NPC Rwanda igiye gutora abayobozi bashya


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *