Uncategorized

ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YAHIMBAJE YUBILE Y’UBUTUMWA BW’ABALAYIKI


Kuri iki cyumweru tariki ya 19/10/2025, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Pawulo/GISHAKA, hizihirijwe Yubile y’ubutumwa bw’Abalayiki ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, yitabiriwe n’abasaga 3000, yizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “BALAYIKI DUKORE UBUTUMWA BWACU TURANGAMIYE KRISTU, WE SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO “, mu gitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

‎Yubile y’ubutumwa bw’Abalayiki yahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ku ncuro ya 99, mu rwego rwo gusaba Imana kugira ngo iyogezabutumwa rikomeze kwaguka, Ivangili igere hose, kandi ishinge imizi. 

Mu guhimbaza ibi birori Arkiyepiskopi yahaye umugisha urwibutso rw’iyi Yubile, anatanga ishimwe ku bakristu bo muri buri Paruwasi zigize Arkidiyosezi bamaze imyaka irenga 50 bakora ubutumwa muri Kiliziya.

‎Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yabagejejeho yavuze ko kwizihiza iyi Yubile y’Abalayiki ari ukuzirikana uruhare rw’Abalayiki bagize mu mateka y’iyogezabutumwa mu RWANDA mu myaka 125 ishize.

‎” Yubile rero aba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma ngo dushimira Imana ibyiza yatugiriye, kandi tuyisabe imbabazi aho tutayitunganiye, kugira ngo tumenye neza aho tugeze, dushobore gutegura n’imbere hazaza, ikivi gikurikiyeho. Kuburyo by’umwihariko rero iyi Yubile y’impurirane twaje kwizihiza Yubile y’Abalayiki, tuzirikana uruhare rw’Abalayiki bagize mu mateka y’iyogezabutumwa hano mu RWANDA muri iyi myaka uko ari 125. Ndabashimira Raporo mumaze kigutugezaho y’ibyiza n’umusanzu w’Abalayiki mu iyogezabutumwa mu RWANDA”. 

‎Muri uru rwego rw’Abalayiki, Arkiyepiskopi yaboneyeho gushimira cyane Abakayeshiste uruhare rukomeye bafite muri Kiliziya. Yavuze ko n’ubwo ababatijwe bose n’Abalayiki bose bafite ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza, kwigisha abataramenya Kristu, ariko Abalayiki mu Bakateshiste ari bo Balayiki baza ku isonga, kuko bitangira ubutumwa igihe cyose. 

‎ Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yasabye ko Abalayiki mu butumwa bakora, no mu ntego bafite bakongeramo kwita cyane ku iyogezabutumwa ry’umuryango, iyogezabutumwa rihereye mu muryango.

‎” Iyogezabutumwa ahantu ha mbere rihera ni mu rugo. Kandi ijya kurisha ihera ku rugo, Kiliziya y’ibanze. Niyo mpamvu rero Balayiki mu butumwa mukora, muri za ntego mufite ndagira ngo mbasabe mwongeremo kudufasha kwita ku iyogezabutumwa ry’umuryango. Kuko ni mwebwe bene ingo, ni mwebwe mugize ingo, kandi tuhacyeneye imbaraga nyinshi y’iyogezabutumwa. Iyogezabutumwa rihereye mu rugo rirafata, umwana watojwe ukwemera hakiri kare, watojwe gukunda Imana, watojwe kwiragiza Imana, kuyizera, kuyiyambaza no kuyubaha, uba umuhangiye umusingi ukomeye w’ubukristu, n’ubumuntu mu buzima bwe.

Cardinal KAMBANDA, yasobanuye ko impamvu yabyo ari uko iyo umwana atojwe gukunda Imana kuva akiri munto n’iyo aguye abyuka azi iwabo nka wa mwana w’ikirara wavugaga ati ” Ngiye gusubira mu nzu ya Data, n’ubwo nahemutse, mfite isoni”, aba afite icyerekwzo. Aba afite urwibutso rwiza rw’ubutumwa yahawe bw’ijambo ry’Imana yatojwe, rya sengesho ryo mu rugo, cyane cyane ko ababyeyi babimuhamo n’urugero, bukaba ari uburyo buhamye bwo kwamamaza inkuru nziza, binyuze muri Kiliziya yo mu rugo.

‎‎Muri Arkidiyosezi ya KIGALI, ndetse no muri Kiliziya Gatolika mu RWANDA muri rusange ubutumwa bw’Abalayiki bugaragarira mu butumwa bakora aho bamwe ari: Abaririmbyi, Abahereza, Abayobozi b’imihimbazo, Abayobozi ba Santrali, Abakateshiste, Abagabuzi b’Ingoboka b’Ukaristiya, Abasomyi b’Ijambo ry’Imana, Abayobozi b’imiryango ya Agisiyo Gatolika, Abayobozi ba mpuzamiryangoremezo, Abayobozi b’imiryangoremezo, n’ahandi bakabera ikitegererezo abandi bakristu mu buryo bwa hafi. . Abalayiki kandi, ni nabo bagize umubare munini muri Kiliziya, bakagaragara no mu bikorwa binyuranye byayo.

‎Mu mwaka 1987 habaye inama yahuje Abepiskopi ba AFURIKA bemeza ko ku munsi mukuru w’Abahowe Imana b’i BUGANDE, barangwajwe imbere na Mutagatifu Karoli LWANGA na bagenzi be, byumwihariko ku munsi mukuru wo kwizihiza Mutagatifu Karoli LWANGA uzajya uba uwo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubutumwa bw’Abalayiki. 

Abalayiki bafite umwanya ukomeye muri Kiliziya, kuko ari inkingi ikomeye muri Kiliziya Gatolika mu kwamamaza inkuru nziza nk’uko byagaragajwe mu myanzuro y’Inama Konsili ya Vatikani ya kabiri yabaye kuva tariki 11/10/1962 kugeza tariki ya 08/12/1965. Iyi nama yari yatumijwe ndetse inayoborwa na Nyirubutungane Papa Yohani XXIII, aho yagize iti “Umulayiki ni ndasimburwa muri Kiliziya”.

Inama nkuru ya Kiliziya cyangwa Konsili ni inama ihuriza hamwe Abepiskopi bo ku isi yose ikiga ku bibazo bikomeye bireba Kiliziya kandi ikongera guhamiriza mu ruhame ukwemera yasigiwe na Kristu.

Ikiranga ibyo byemezo byose ni uko nta na hamwe bigomba kunyuranya n’inyigisho za Bibiliya no kuvuguruza umurage wasizwe n’Intumwa n’abazizunguye.

Amateka yemeza ko Konsili ya mbere yabereye i Yeruzalemu ihuza Pawulo n’Intumwa kugira ngo bigire hamwe ikibazo cy’umuco wo kugenywa cyari gishingiye ku muco w’Abayahudi, hemezwa ko ukugenywa kutakiri itegeko, kuko abayoboke bashya batagomba kugendera ku mategeko ya Musa (Intu 15, 6-19; p. 1945). Muri Kiliziya habayeho n’izindi Nama Nkuru, zimwe muri zo harimo: Iyabereye Nikeya (325), iyabereye i Konstatinopule (381), iyabereye i Efezi (431), iyabereye i Taranti (1545 – 1563), Konsili Vatikani ya I (1869), n’izindi.

‎Mu mwaka wa 1984 nibwo Inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA yashyizweho, ihabwa kuyoborwa na Musenyeri Phocas NIKWIGIZE wari umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya RUHENGERI, kugira ngo ayibere ushinzwe Komisiyo ishinzwe Ubutumwa bw’Abalayiki.

‎Nyuma yaho tariki ya 26/06/1984, Inama ya mbere ishinzwe Ubutumwa bw’Abalayiki ku rwego rw’igihugu nibwo yateranye ihita ifata izina rya: COMMISSION EPISCOPALE POUR L’APOSTOLAT DES LAICS” (CEAL). Ni Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ubutumwa bw’Abalayiki.

‎Iyi nama yabaye yari yahuje intumwa baturutse mu ma Diyosezi Gatolika yose yo mu RWANDA zari ziteraniye muri iyo nama, ku rwego rwa Diyosezi yitwa (CDAL), no ku rwego rwa Paruwasi akaba ari (CPAL).

‎Nyuma yo kumva ubwo butumwa abapadiri bakuru b’amaparuwasi batahanye ubutumwa ko nabo kuri Paruwasi yabo bagiye gushaka uburyo batangiza CPAL.

‎Muri Arkidiyosezi ya KIGALI, uwari Arkiyepiskopi icyo gihe, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA yabyakiriye vuba ahita atumiza abakristu babiri baturutse muri buri Paruwasi zari zigize Arkidiyosezi bahurira muri Saint Paul ubwo CDAL – KIGALI iba iratangiye.

‎Aba bakristu nabo batahanye ubutumwa bwo kumvikana na Padiri mukuru wa buri Paruwasi yabo uburyo hatangizwa CPAL. Kugeza ubu, muri Arkidiyosezi ya KIGALI nta Paruwasi n’imwe idafite CPAL. 

Yubile y’ubutumwa bw’Abalayiki yizihijwe mu rwego rwo gukomeza kwizihiza neza Yubile y’impurirane: Iy’imyaka 2025 Yezu Kristu yigize umuntu aje gucungura isi, n’iy’imyaka 125 ishize Inkuru ye nziza (Ivangili) igeze mu RWANDA, Kiliziya Gatolika iri mu rugendo rwo kujyenda iyizihiza mu byiciro binyuranye. Ivangili yageze mu RWANDA kuva mu mwaka 1900, izanywe n’Abamisiyoneri.

Kuko iyi Yubile y’Ubutumwa bw’Abalayiki yabaye impurirane no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ku ncuro ya 99, Arkiyepiskopi yanabagejejeho ubutumwa umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Léon XIV yabageneye kuri uyu munsi. Ni ubutumwa bwasizwe butanzwe na Papa Francisco mbere y’uko yitaba Imana mu kwezi kwa kane/2025, akaba yarasize abwanditse mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka 2025.

Muri Arkidiyosezi ya KIGALI, Yubile yatangijwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, tariki ya 21/01/2024, muri Paruwasi ya RULINDO. Guhera icyo gihe, hirya no hino mu ma Paruwasi ya Arkidiyosezi hagiye hizihizwa Yubile hazirikanwa amwe mu ma sakramentu, harimo: Ay’ibanze n’ashishikariza ubumwe n’ubutumwa muri Kiliziya, ndetse no ku rwego rwa zimwe muri Komisiyo zigize inama nkenurabushyo ya Arkidiyosezi.  

Nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Amateka ya Kiliziya (kuri p.p. 283 – 284), hagaragaramo uko Konsili ya Vatikani ya II yasobanuye “Umulayiki” uwo ari we. Aha niho inyito Umulayiki yatangiriye. Ku itariki ya 18/11/1965 hasinywe iteka rya Konsili Vatikani ya II ku byerekeye umurimo wa gitumwa w’Abalayiki.

Umulayiki ni umukristu utari mu nzego za gisaserdoti (Diyakoni, Padiri n’Umwepiskopi), akaba akomora iri zina kuri Batisimu yahawe, imuhamagarira kuba umunyu n’urumuri rw’isi(Mt 5,13-16), atanga urugero rwiza aho akora n’aho aba, akabera atyo Kristu umuhamya w’ukuri, byose akabikora ashyize imbere itegeko ry’urukundo abantu bahaweho umurage(Yh 15,11-17). Abalayiki ni nabo bafite umubare munini muri Kiliziya.

Abalayiki bafite intego yo gukomeza gushishikariza abakristu kugarukira Imana, gusaba abakristu ko buri wese agira umuryangoremezo abarizwamo, kubasaba ko buri mwana agira umuryango wa Agisiyo Gatolika abarizwamo, kubashishikariza kwitabira inyigisho n’amahugurwa bitangwa muri Paruwasi, n’ibindi.

source: archdioceseofkigali.org


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *