Apple yatangaje porogaramu za AI zigenewe ibigo binini
Sosiyete ya Apple iri mu nzira zo kwagura no kuvugurura serivisi zayo zigenewe ibigo bikorera ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI). Izi porogaramu nshya zizatangizwa ku mugaragaro muri Nzeri 2025, zikazahindura uburyo ibigo bikoresha serivisi za Apple mu buryo butekanye kandi bworoshye.
Mu mavugurura ateganyijwe, Apple izaha ibigo ubushobozi bwo kugenzura uburyo serivisi nka ChatGPT ikoreshwa mu kazi kabo ka buri munsi. Ibi bizafasha amasosiyete kwihitiramo uburyo ayo makuru abikwa, yaba ari kuri ‘server’ za ChatGPT cyangwa iza Apple, bityo bikazamura umutekano w’amakuru y’imbere mu bigo.
Ikindi gikorwa cyitezwe cyane ni itangizwa rya API ya Apple Business Manager (ABM). Iyi API izaha ibigo imbaraga zo guhuza uburyo busanzwe bugenzura ibikoresho na porogaramu zikoreshwa n’amasosiyete, nk’ama iPhones, iPads, na Macs, n’uburyo bwa ABM. Ibi bizorohereza ibigo gucunga serivisi zose bya kijyambere kandi mu buryo buhuje.
Apple ivuga ko ibi bizafasha ibigo bisaga miliyoni eshanu ku Isi bisanzwe bikoresha ChatGPT n’ibindi bikoresho bya Apple kugira uburyo buhamye bwo gucunga imikorere y’ubwenge buhangano, ndetse binagabanye impungenge zijyanye n’umutekano w’amakuru n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
