AFC/M23 yateguje ko ishobora kongera guhangana n’ingabo za RDC kubera ubushotoranyi
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rishobora kongera gusubira mu mirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ribishingira ku bikorwa ribona nk’ubushotoranyi bwa gisirikare bukomeje gukorwa n’iza Leta ya Congo.
Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, ku wa 6 Nyakanga 2025, yavuze ko ingabo za RDC hamwe n’iz’u Burundi bakomeje kohereza ingabo n’ibikoresho ku mipaka n’ahandi, ndetse barasa mu bice bituwe cyane n’abasivili.
Kanyuka yagize ati:
“Ibyo bikorwa byo kurasa mu bice bituwe cyane ni ibyaha byibasira inyokomuntu.”
Ibi bikorwa bya gisirikare bibaye mu gihe Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 byari mu myiteguro yo gusubukura ibiganiro by’amahoro bibera muri Qatar, byatangiye muri Werurwe uyu mwaka, bigamije gushakira umuti w’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Kanyuka yavuze ko ibyo bikorwa by’ingabo za RDC bibangamira ibi biganiro, kandi ko ari “igitutsi cyeruye ku biganiro byari bigamije gukemura impamvu-muzi z’ayo makimbirane.”
Yanagaragaje ko Leta ya RDC yanze kubahiriza ibyo yemeye, harimo gufungura abanyamuryango ba AFC/M23 n’abandi barenga 700 bakekwaho gukorana na yo, mu gihe AFC/M23 yo yubahirije ibyo yasabwe harimo no gukura abarwanyi bayo mu bice nka Walikale mu kwezi kwa Mata.
Kanyuka yakomeje agira ati:
“Turifuza gukemura ikibazo binyuze mu biganiro bya politiki ariko mu gihe cy’ubushotoranyi bwa gisirikare nk’ubu bugize icyaha, buhungabanya inzirakarengane z’abaturage, dufite uburenganzira bwo kubarinda no kurinda ibirindiro byacu.”
Imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za RDC yari yaracogoye guhera ubwo ibiganiro by’amahoro byatangiraga muri Qatar. Ku ruhande rwa AFC/M23, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo kugera ku mahoro, yari yakuye abarwanyi bayo mu duce yari yarafashe harimo umujyi wa Walikale no mu nkengero zawo.
Gusa nyuma y’ibi, hari imirwano yongeye kubura hagati ya AFC/M23 n’ihuriro Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC, ritigeze ryishimira ko Leta iganira n’abo yita “abanzi”.
Ayo makimbirane akomeje kuba inzitizi ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari, kandi akabangamira amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono n’u Rwanda na RDC i Washington muri Amerika muri Kamena 2024, agamije gushyiraho ingamba zo gusenya imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR.
