Abana n’abagore b’ingabo za RDC zapfiriye ku rugamba bigaragambije basaba imishahara y’ababo
Mu Mujyi wa Beni, aho hashyizwe ibiro by’agateganyo by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, habereye imyigaragambyo ikomeye y’abana n’abagore b’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bapfiriye ku rugamba barwana n’ihuriro AFC/M23.
Aba bagore n’abana bavuze ko basanzwe batuye i Goma, umujyi wafashwe n’ingabo za AFC/M23 ku wa 27 Mutarama 2025, ariko bakaza kwimukira i Beni bizeye ko Leta izabaha imishahara y’abagabo babo bapfuye, nk’uko yabibasezeranyije. Gusa ngo kugeza ubu barategereje baraheba.
Ku wa 14 Nyakanga 2025, bahuriye mu mihanda rwagati i Beni, batwika amapine baririmba indirimbo z’uburakari, basaba Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Evariste Kakule Somo, kubafasha kubona ibyo bafiteho uburenganzira.
Bari bafite ibyapa n’impapuro zanditseho ubutumwa burimo amagambo nk’aya:
“Twamaganye inyerezwa ry’imishahara yacu. Imishahara ni uburenganzira, si impuhwe. Mudusubize kuri banki.”
Umwe mu bagore bigaragambije yagize ati:
“Twavuye i Goma, twarirutse kubera intambara, none imishahara y’abagabo bacu bapfuye ntiturayibona. Dushaka amafaranga yacu kuko hano i Beni tubayeho nabi, tudafite ubushobozi bwo kubaho neza.”
Ikibazo cyagaragaye no mu Ituri
Icyo kibazo ntikigarukira muri Kivu y’Amajyaruguru gusa, kuko no mu Ntara ya Ituri, Guverineri Lt Gen Johnny Luboya, mu ntangiriro za Kamena 2025, yigeze kugaragaza ko gutinda kwishyura izi mpfubyi n’abapfakazi b’abasirikare bapfuye bituruka ku burangare bwa Leta.
Lt Gen Luboya yaburiye ko ibi bibangamira n’umutima w’abasirikare bakiri ku rugamba, kuko nabo batinya ko nibapfa, imiryango yabo izasigara mu buzima bubi nk’uko biri kugendekera imiryango y’abo basirikare bamaze kuhasiga ubuzima.
