Abakora mu nzego z’ubuzima bagiye guhabwa ibihembo bashimirwe uruhare rwabo
Mu rwego rwo gushimira no guteza imbere ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, hagiye kuba igikorwa cyihariye kizamara iminsi ibiri kizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 10-11 Ukwakira 2025.
Iki gikorwa cyahawe izina rya MEdwell Initiative kikazibanda ku gukangurira abaganga n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubuzima kwita ku buzima bwabo, kugabanya umunaniro no kubashimira uruhare rukomeye bagira mu kuramira ubuzima bw’ababagana.
Hazabaho imikino irimo Volleyball, Volleyball y’abaganga, ndetse n’urugendo rwo kuzenguruka Kigali Golf Club ruzaba ku wa 10 Ukwakira 2025 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umunsi wa nyuma, tariki 11 Ukwakira 2025, uzasozwa n’igitaramo cyo gushimira no guhemba abagaragaje ubwitange n’ubuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.
Iyi gahunda yateguwe na Initiative for Medical Equity and Global Health (IMEGH) iyobowe na Dr. Eugene Tuyishime, Dr. Alain Irakoze, Dr. Celestin Seneza na Dr. Jackson Ndekezi Kwizera.
Dr. Eugene Tuyishime yasobanuye ko intego ari ukwerekana ko ubuzima bwiza bw’abakora mu nzego z’ubuzima bukwiye gushyirwa imbere:
“Abaganga bakora imirimo ikomeye, rimwe na rimwe ikabasaba kwigomwa byinshi. MEdwell Initiative ni uburyo bwo kubashimira, kubakangurira no kubibutsa ko nabo bakwiye kuruhuka, gukina no kwishimira ibyo bagezeho.”
Yakomeje ashimangira ko ibi bihembo bizatangwa mu rwego rwo gushimira abakoze akazi kinyamwuga n’ubwitange budasanzwe:
“Iyo umuntu akoreye igihugu n’abaturage neza, gushimirwa bituma arushaho kugira umuhate no guhanga udushya mu murimo we.”
