AmakuruUbukungu

Abagore mu rwego rw’imari uruhare rwabo ni inkingi y’iterambere – Madamu Jeannette Kagame


Madamu Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje ko abagore bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’urwego rw’imari, ashimangira ko kubaha ijambo atari impuhwe ahubwo ari uburenganzira bwabo. Yabivuze ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abagore bakora mu rwego rw’Imari (Financial Alliance for Women Annual Summit) iri kubera i Kigali.

Iyi nama, yateguwe ku bufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na Access to Finance Rwanda (AFR), yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Accelerating Enabling Entrepreneurial Ecosystems”, igamije gushimangira uruhare rw’abagore mu bukungu binyuze mu kuborohereza kubona serivisi z’imari no kubaka ekosisteme ibafasha gutera imbere.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwihaye intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buringaniye mu 2035 no kuba mu bihugu byateye imbere mu 2050. Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ko abagore bahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu rwego rw’imari. Yagize ati: “Guha ijambo abagore mu rwego rw’imari ntabwo ari urukundo cyangwa impuhwe, ni umurongo w’ubukungu bw’igihugu.”

Madamu Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kwimakaza ubukungu n’imari bidaheza, aho hagati y’umwaka wa 2020 na 2024, igipimo cyo gufasha abagore kugera ku mari cyavuye kuri 74% kigeze kuri 90%. Yavuze ko urugendo rukomeje kugira ngo bigere ku 100%.

Mu rwego rwo gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore, hatangijwe Ihuriro ry’Ibigo by’Imari byiyemeje kongera inkunga imishinga y’abagore (Women Entrepreneurs Finance Code). Iri huriro rizafasha ibigo bitanga serivisi z’imari kongera ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga y’abagore ku Isi.

Madamu Kagame yashimangiye ko abagore bafite ubushobozi bwo gukora imirimo myinshi icyarimwe, batega amatwi kandi bita ku byo bakora, bityo bakaba bakwiye gufashwa kubona amahirwe yo gutera imbere mu rwego rw’imari. Yavuze ko gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore ari amahitamo afite inshingiro, kuko abagore ari abanyembaraga bashobora gukora imirimo myinshi icyarimwe, batega amatwi kandi bita ku byo bakora, bagamije gusigasira ubuzima.

Yongeyeho ko banki nyinshi zo mu Rwanda ziyobowe n’abagore, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu ari umugore, ndetse n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ari umugore, bityo bikaba bigaragaza ko guha imyanya abagore bikomeza kubaremamo icyizere cyo guteza imbere urwego rw’imari rudaheza.

Madamu Kagame yasoje ashimira abitabiriye inama ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere abagore mu rwego rw’imari, anabashishikariza gukomeza gushyigikira abagore kugira ngo bagere ku mari no kubona uburyo bwo kuyishora, bityo bagire uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *