AmakuruIkoranabuhanga

5G n’imikoreshereze ya 4G mu mishinga yo kuvugurura itegeko rishya


Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ruri gutegura ivugururwa ry’itegeko rigenga itangazabumenyi n’itumanaho mu Rwanda, hagamijwe kurihuza n’iterambere ry’ikoranabuhanga rishya nk’itumanaho rya 5G n’ihamagara rikorwa hifashishijwe 4G (VoLTE).

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 22 Kanama 2025, mu biganiro byahuje RURA n’abayobozi b’ibigo by’itumanaho, abarimu, abashakashatsi n’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yavuze ko Kaminuza zigomba kugira uruhare rugaragara mu byemezo bijyanye n’ikoranabuhanga, kuko zifite ubushakashatsi n’ubumenyi bwafasha mu gushyiraho amategeko ajyanye n’ibihe.

Na we, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didas Muganga, yashimangiye ko guha umwanya inzego z’ubushakashatsi ari ingenzi mu gufata ibyemezo bigamije iterambere rirambye, kuko ari ho haturuka ibisubizo bishya bigirira akamaro abaturage.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yasobanuye ko iryo tegeko rishya rizanoza uburyo serivisi z’itumanaho zitangwa, cyane cyane izitari zisanzwe zigengwa n’amategeko ahari.

Abayobozi b’ibigo by’itumanaho barimo Ali Monzer wa MTN Rwanda na Emmanuel Hamez wa Airtel Rwanda, bavuze ko gushyira amafaranga menshi muri serivisi za 2G na 3G byakabaye bigabanywa, imbaraga zikibanda kuri 4G na 5G zifite ejo hazaza hizewe.

Umuyobozi Mukuru wa CanalBox, Abizera Aimé, yongeyeho ko inzego zose zigomba kugira uruhare mu igenamigambi rishya kugira ngo Internet yihute kandi ihendutse igezwe ku Banyarwanda bose.

RURA ivuga ko iri kuvugurura amategeko mu buryo buhuza inyungu z’abaturage n’abashoramari, bityo iterambere ry’itumanaho rikaba rishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho ritabangamiye abakoresha serivisi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *